RFL
Kigali

Sadate Munyakazi yagiriye inama abayobozi ba FERWAFA yo kwegura kuko batagifitiwe icyizere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/02/2020 18:49
4


Nyuma yuko Rayon Sports ifatiwe ibihano izira kutitabira irushanwa ry’Intwari 2020, Umuyobozi mukuru wa Rayon Sports Munyakazi Sadate aragira inama abayobora Ferwafa ko bakwegura kuko abona batagifitiwe icyizere n’abo bayobora.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2020, FERWAFA nibwo yamenyesheje ikipe ya Rayon Sports ko yafatiwe ibihano kubera ko yanze kwitabira nkana irushanwa n’ubutwari 2020.

Mu bihano Rayon Sports yahawe harimo kumara umwaka wose idategura cyangwa ngo ikine umukino wa gishuti ku butaka bw’u Rwanda,kutitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari umwaka utaha no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frws.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter Munyakazi Sadate yanditse ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA"

Tariki ya 24 Mutarama uyu mwaka nibwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari 2020, rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ritegurwa na Ferwafa ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO).

Nyuma yo kwivana mu irushanwa Rayon Sports yahise isimbuzwa Kiyovu SC yasoje ku mwanya wa Gatatu, muri iri rushanwa ryegukanwe na APR FC.


Imana Sadate Munyakazi yagiriye FERWAFA


Sadate asanga FERWAFA itagifitiwe icyizere nabo iyobora


Mu bihano Rayon Sports yafatiwe harimo kuzamara umwaka idakina umukino numwe wa gicuti





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukunzi4 years ago
    ibi bihano bishingiye ku marangamutima kko rayonsports siyo equipe ya mbere mu Rwanda yanze kwitabira irushanwa ryateguye na FERWAFA. Tuzirako iyi ari ikipe ya rubanda, tugafatwa nk'abatagira ijambo arko bizakemuka hari harabuze umugabo nka Sadate, JPaul Nkurunziza na Gatare biyemeje no kuba bagirirwa nabi arko bakarwanya akarengane! Tubari inyuma!
  • Sibomana4 years ago
    Nibakoko bahannye rayon sports berekuregera ,mugutanga ibihano ahubwo babanze bibaze icyatumye ivamo,murakoze.!!!
  • Chancelin kadoyimana4 years ago
    Njyewe mbona umupira wacu utazatera imbere hakiriho abayobozi bagitekereza nkumuyobozi wa FERWAFA
  • Evabro musanze4 years ago
    Iyo nama ninyamibwa kbx baveho





Inyarwanda BACKGROUND