RFL
Kigali

Rubavu: Shafty Ntwali yateguriye abakundana igitaramo yise “Valentine Night”

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/02/2020 15:31
0


Shafty Ntwali umwe mu bahanzi bakora muzika yo mu njyana ya Hip Hop, umaze kubaka izina mu mitima y'Abanyarubavu, kuri ubu yateguye igitaramo cyo kumurika indirimbo ye nshya yise 'Namujyana' aherutse gushyira hanze.



St Valentin ni umwe mu minsi ihuza abakundana bakishimira ibyo bagezeho ariko bareba n'ahazaza. Kuri uyu munsi benshi babona amahirwe yo kwigaragariza abakunzi babo binyuze mu ndirimbo cyangwa mu mpano zitandukanye batangira ahatandukanye n'aho batuye. Nyuma yo kubonako uyu munsi uba ushagawe mu ngeri zose umuraperi Shafty Ntwali yateguye igitaramo Valentine Night mu buryo bwo gufasha abakundana bazacyitabira.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Shafty witeguye kumurikira 'Namujyana' abakunzi be yavuze ko abasore bagomba kujya bitonda muri iyi minsi by'umwihariko kuri St Valentin. Uyu musore atangira muri iyi ndirimbo agira ati" Yambereye ibamba ari ikumpa Ikinyarwanda nubwo ari uwawe ndi hafi kumukunda n'ubwo nzi ko bijyana! Njye kandi 'Namujyana'......Umukunzi wawe ni igifi kandi njyewe ndaroba ujye umuba bugufi, mbona yankunda vuba.....akana ko mujisho niyo ndoro we abandeba......". 

Mu gusobanura neza iby'aya magambo yaririmbye Shafty yavuze ko ibyo yavuze byabaye ku bantu azi yemeza ko kutita ku mukunzi muri ibi bihe bishobora gutuma ubura uwo wakundaga ngo ari nayo mpamvu yatekereje gushyira iki gitaramo cye kuri St Valentin. Muri iki gitaramo hazaba harimo bamwe mu bahanzi bazwi mu karere ka Rubavu barimo Pacifica, Naaz Hamad , NTziyo GodMember, Nounou Collache, Pasco n'itsinda rizwi muri Trap Og Guys.


REBA HANO NAMUJYANA BY SHAFTY NTWALI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND