RFL
Kigali

MISS RWANDA: Dusubirane i Nyamata twiyibutse udushya twaranze imyiherero yatambutse-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:8/02/2020 13:25
0


Harabura amasaha macye ngo abakobwa 20 basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 berekeze mu mwiherero uzarangira hamenyekanye uwegukanye ikamba.



Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru bazahagurukira kuri Kigali Arena berekeza kuri Golden Tulip Hotel iri mu mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Umwiherero uzamara ibyumweru bibiri, uzaberamo ibikorwa bitandukanye birimo guhabwa ubumenyi butandukanye, kurushaho kumenya mu barushanwa ndetse bazahakorera ibizamini bizatuma hotorwa 10 bazavamo Miss Rwanda 2020 tariki 22 Gashyantare.

Umwiherero ni igice cya nyuma cy’irushanwa gikunze kugaragaramo udushya twinshi. Dusubirane i Nyamata turebe tumwe mu dushya twaranze imyiherero yabaye mu myaka ishize.

 Uwase Hirwa Honorine yagiye mu mwuka atangaza benshi

Mu mwiherero w'irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Uwase Hirwa Honorine [Gisabo] wari ukunzwe na benshi yongeye kwigarurira imitima ya benshi ubwo hasohokaga amashusho amugaragaza ari kubwiriza bagenzi be.

Icyo gihe bari mu gice cyo kwerekana impano we ahitamo iyo kubwiriza ijambo ry'Imana. Uyu mukobwa wabaye Miss Popularity icyo gihe yigishije bagenzi be ijambo ry'Imana yuzura umwuka wera maze asuka amarira menshi cyane. Ikibwirizwa cye cyageze ku ndiba y’imitima ya bagenzi be maze abarimo Iradukunda Elsa na Mukunde Laurette nabo amarira ashoka ku matama.

Aya mashusho ya Uwase Hirwa Honorine yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n'abantu benshi batunguwe n'iyi mpano.

Uwase Hirwa Honorine yuzuye umwuka ararira

Gukamira mu tudobo byaciye igikuba.

Mu mwiherero wa 2018 Abakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bafotowe bari mu gikorwa cyo gukama bifashishije indobo ivamo isabune ya Omo bizamura uburakari n’umujinya kuri benshi, bashinja ubuyobozi bw'irushanwa guhonyora umuco nyarwanda kuko ntaho byabaye ko inka zikamirwa mu ndobo.

Icyo gihe ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwanditse itangazo bwisegura kuri aya makosa.

Gukamira mu tudobo byamaganiwe kure

 Mu 2019 amarira yabaye menshi, gucyura abakobwa ninjoro biteza isereri

Mu irushanwa rya 2019 ubuyobozi bw'irushanwa bwazanye impinduka mu bijyanye n'uko umwiherero ukorwa, aho mu cyumweru cya nyuma hagomba gutaha umukobwa umwe buri munsi.

Uyu mukobwa wasezererwaga ni uwabaga afite amanota make mu bizamini byanditse bahabwaga, mu matora yo kuri telefone no mu matora yakorwaga hagati y'abakobwa ubwabo. Buri mugoroba abakobwa bose bapakiraga ibintu byabo bakitegura kuko batabaga bazi uri butahe.

Uwa mbere watashye ni uwitwa Higiro Joally ahita ashyirwa mu modoka ako kanya ahabwa abamuherekeza bamugeza iwabo muri iryo joro.

Ni ibintu byanenzwe n'abatari bake bavugaga ko bidakwiye kwirukana umwana w'umukobwa mu buryo nk'ubu bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Byari ibintu bikomeye kwakira kuri we ndetse na bagenzi be. Buri mugoroba wabaga ari uw'ubwoba n'amarira menshi ku mukobwa utashye n'abasigaye.

Higiro Joally ni we mukobwa wasezerewe bwa mbere muri Miss Rwanda

Urukumbuzi rw’impanga

Mu 2018 iri rushanwa bwa mbere ryitabiriwe n'abakobwa babiri b'impanga ari bo Umutoni Belyse na Uwonkunda Belinda.

Mu irushanwa ryo gushaka 20 bagiye mu mwiherero Uwonkunda Belinda yaragiye Umutesi Belyse arasigara.

Aba bakobwa bagendana ahantu hose bagakora n'ibintu byinshi bimwe batangiye ubuzima bwo kubaho batari kumwe, ibintu bitaboroheye na gato.

Nyuma y'icyumweru kimwe ntawe ubona undi cyangwa ngo bavugane Umutoni Belyse yararembye biba ngombwa ko ajya kureba impanga ye mu mwiherero ibintu ubundi bitemewe.

Bagikubitana amaso barahoberanye ubundi bararira koko, bamaze gushira impumu baraganira ubundi umwe asubira iwabo undi akomeza umwiherero.
Urukumbuzi rwabujije amahwemo impanga imwe isanga indi mu mwiherero

Uwagiye kuri Moto yavugishije benshi

Ubwo abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 bajyaga mu mwiherero Umutoniwase Anastasie yerekeje aho bagombaga guhagurukira yateze moto mu gihe abenshi bari baje batwawe mu modoka z'abo mu miryango yabo cyangwa se bakodesheje.

Amafoto y'uyu mukobwa yagiye hanze maze avugisha benshi bafataga gutega moto nk'ibidasanzwe cyakoze biviramo umugisha uyu mukobwa kuko yahise abona abantu benshi bamujya inyuma bituma anatorwa nka Miss Popularity.
 

Umutoniwase Anastasie wateze moto agiye mu mwiherero yavugishije abatari bake





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND