RFL
Kigali

Ibyo wakora mu gitondo ukirirwa neza umunsi wose

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:8/02/2020 11:30
0


Hari amakosa abantu bajya bakora mu gitondo ugasanga umunsi we wose urangiritse nyamara hakaba n’ubwo aba yabikoze atabizi nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.



Tugiye kurebera hamwe amakosa agera ku 10 wakirinda buri gitondo bigatuma wiriranwa akanyamuneza kuko ibyishimo no guseka aribyo soko yo kuramba no kugera ku munezero w’ubuzima bwa buri munsi.

 

1. Gukangurwa n’inzogera cyangwa reveille: Abantu benshi bahitamo gukangurwa n’isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikaba yavuga igihe runaka bitewe n’uko babishatse.

Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose. Abahanga batubwira ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi atagombeye gushyiraho ubundi buryo nk’ubwo.

 

2. Kuguma mu kizima bwacyeye: Hari abantu bahitamo ko icyumba baryamamo kiba kijimye bitewe n’amarido atandukanye baba bashyizemo. Hari rero n’ababikora kugira ngo urumuri rw’umucyo rutazajya rubakangura mu gitondo igihe bukeye agikeneye gusinzira.  Ibi sibyo kuko ari ukuvuna umubiri wacu kandi uba ukeneneye ruriya rumuri rwa mu gitondo.

 

3. Kubyuka vuba vuba igihe ukangutse: Iri ni rimwe mu makosa ananiza umubiri umunsi wose igihe ukangutse ugahita ubaduka vuba na bwangu. Ibi bituma amaraso yirukanyira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w’amaraso ukabije, isereri n’ibindi. Abashakashatsi bajya inama zo kubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.

 

4. Kudakora imyitozo ngororamubiri: Siporo ya mu gitondo niyo iruta izindi twakora ku yandi masaha y’umunsi kuko ariyo ituma umuntu atiyongera ibiro uko yiboneye. Iyi myitozo yoroheje ikorwa igihe uvuye mu buriri ituma umuntu yiriranwa akanyamuneza umunsi wose.

 

5. Kutoza amenyo: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu batari benshi ariko rikomeye cyane kuko ubyutse ntusukure amenyo wiriranwa uburyaryate mu kanwa butuma umubiri wirirwa wumva utameze neza.

 

6. Koza amenyo ukimara kunywa ibintu byifitemo acide: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi iyo bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo(Petit dejeunner). Ku bakoresha ikawa , amazi arimo indimu n’ibindi biribwa birimo acide mu ifunguro rya mu gitondo bagirwa inama ko bajya basukura amenyo yabo nyuma nibura y’iminota mirongo ine bamaze gufata iryo funguro.

 

7. Kwihutira kubyukira ku byuma by’ikoranabuhanga: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi bitewe n’umuvuduko w’iterambere isi yacu igezemo ariko ni rimwe mu makosa akomeye ananiza umubiri. Harimo kubyukira ako kanya kuri telefoni usoma ubutumwa bugufi, ku mbuga nkoranyambaga, ku mashini y’akazi ukiva mu buriri.

ubushakashatsi bugira inama ko abantu bagomba kubanza kwitegura umunsi ibi ukabikora aruko winjiye mu kazi kawe ka buri munsi. Iri kosa hari n’abarigwamo bakibereye mu buriri agakanguka akurura terefone atagombye no kubyuka.

 

8. Gutangira akazi nta gahunda ufite y’umunsi: kubyuka ukajya mu mirimo ya buri munsi utarategura gahunda yawe yose y’umunsi ni ikosa rikomeye kuko akenshi hari igihe umunsi ukwiriraho nta kintu na kimwe ukoze gifatika. Nibyiza ko ugira uburyo bupanze neza bwa gahunda yawe y’umunsi kuko bigufasha gukora neza ibyo wateguye. Ni bitaba ibyo uzasanga wiriranwe umushiha kuko ntanakimwe uri kubona kiri gukoreka kubera kutagira gahunda kwawe.

 

9. Kubyuka utekereza ibibazo ufite: Umuntu wese akwiye kwitoza kubyuka yishimira ibyiza yagezeho aho kubyuka utekereza ibibazo bigukikije gusa. Nabyo ntuzabyirengagiza ariko sibyo ukwiye guheraho ukibyuka.

 

10. Gutinda kuryama ngo utabura ibitotsi: Hari abantu benshi bahitamo kujya mu buriri bakererewe ngo nibwo babona ibitotsi ku buryo bwihuse. Ibi sibyo ahubwo abahanga batugira inama ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri we isaha yo kuryamiraho n’iyo kubyukiraho ntubihindagure uko wiboneye.

 

Aya makosa tumaze kuvuga agera ku icumi hiyongeraho ikosa rikomeye ku bashakanye kandi bagomba gukosora .

Umunezero wa mbere ushobora gutuma umugore cyangwa umugabo yirirwa ameze neza umunsi wose ni igikorwa cyo gutera akabariro buri gitondo kuko bituma akazi bagakora neza kandi baruhutse mu mutwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND