Hari amakosa abantu bajya bakora mu gitondo ugasanga umunsi we wose urangiritse nyamara hakaba n’ubwo aba yabikoze atabizi nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.
Tugiye kurebera hamwe
amakosa agera ku 10 wakirinda buri gitondo bigatuma wiriranwa akanyamuneza kuko
ibyishimo no guseka aribyo soko yo kuramba no kugera ku munezero w’ubuzima bwa
buri munsi.
1. Gukangurwa n’inzogera
cyangwa reveille: Abantu benshi bahitamo gukangurwa n’isaha cyane cyane
bashyira mu matelefoni yabo ikaba yavuga igihe runaka bitewe n’uko babishatse.
Iki ni ikintu kibi cyane
kinaniza umubiri umunsi wose. Abahanga batubwira ko umuntu yagombye kumenyereza
umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi atagombeye gushyiraho ubundi buryo nk’ubwo.
2. Kuguma mu kizima
bwacyeye: Hari abantu bahitamo ko icyumba baryamamo kiba kijimye bitewe n’amarido
atandukanye baba bashyizemo. Hari rero n’ababikora kugira ngo urumuri rw’umucyo
rutazajya rubakangura mu gitondo igihe bukeye agikeneye gusinzira. Ibi sibyo kuko ari ukuvuna umubiri wacu kandi
uba ukeneneye ruriya rumuri rwa mu gitondo.
3. Kubyuka vuba vuba igihe
ukangutse: Iri ni rimwe mu makosa ananiza umubiri umunsi wose igihe ukangutse
ugahita ubaduka vuba na bwangu. Ibi bituma amaraso yirukanyira mu maguru bikaba
byanagutera umuvuduko w’amaraso ukabije, isereri n’ibindi. Abashakashatsi bajya
inama zo kubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora
no kunanura umubiri.
4. Kudakora imyitozo
ngororamubiri: Siporo ya mu gitondo niyo iruta izindi twakora ku yandi masaha
y’umunsi kuko ariyo ituma umuntu atiyongera ibiro uko yiboneye. Iyi myitozo
yoroheje ikorwa igihe uvuye mu buriri ituma umuntu yiriranwa akanyamuneza
umunsi wose.
5. Kutoza amenyo: Iri ni
ikosa rikorwa n’abantu batari benshi ariko rikomeye cyane kuko ubyutse
ntusukure amenyo wiriranwa uburyaryate mu kanwa butuma umubiri wirirwa wumva
utameze neza.
6. Koza amenyo ukimara
kunywa ibintu byifitemo acide: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi iyo bamaze
gufata ifunguro rya mu gitondo(Petit dejeunner). Ku bakoresha ikawa , amazi
arimo indimu n’ibindi biribwa birimo acide mu ifunguro rya mu gitondo bagirwa
inama ko bajya basukura amenyo yabo nyuma nibura y’iminota mirongo ine bamaze
gufata iryo funguro.
7. Kwihutira kubyukira ku
byuma by’ikoranabuhanga: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi bitewe
n’umuvuduko w’iterambere isi yacu igezemo ariko ni rimwe mu makosa akomeye
ananiza umubiri. Harimo kubyukira ako kanya kuri telefoni usoma ubutumwa
bugufi, ku mbuga nkoranyambaga, ku mashini y’akazi ukiva mu buriri.
ubushakashatsi bugira
inama ko abantu bagomba kubanza kwitegura umunsi ibi ukabikora aruko winjiye mu
kazi kawe ka buri munsi. Iri kosa hari n’abarigwamo bakibereye mu buriri
agakanguka akurura terefone atagombye no kubyuka.
8. Gutangira akazi nta
gahunda ufite y’umunsi: kubyuka ukajya mu mirimo ya buri munsi utarategura
gahunda yawe yose y’umunsi ni ikosa rikomeye kuko akenshi hari igihe umunsi
ukwiriraho nta kintu na kimwe ukoze gifatika. Nibyiza ko ugira uburyo bupanze
neza bwa gahunda yawe y’umunsi kuko bigufasha gukora neza ibyo wateguye. Ni bitaba
ibyo uzasanga wiriranwe umushiha kuko ntanakimwe uri kubona kiri gukoreka
kubera kutagira gahunda kwawe.
9. Kubyuka utekereza
ibibazo ufite: Umuntu wese akwiye kwitoza kubyuka yishimira ibyiza yagezeho aho
kubyuka utekereza ibibazo bigukikije gusa. Nabyo ntuzabyirengagiza ariko sibyo
ukwiye guheraho ukibyuka.
10. Gutinda kuryama ngo
utabura ibitotsi: Hari abantu benshi bahitamo kujya mu buriri bakererewe ngo
nibwo babona ibitotsi ku buryo bwihuse. Ibi sibyo ahubwo abahanga batugira
inama ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri we isaha yo kuryamiraho n’iyo
kubyukiraho ntubihindagure uko wiboneye.
Aya makosa tumaze kuvuga
agera ku icumi hiyongeraho ikosa rikomeye ku bashakanye kandi bagomba gukosora
.
Umunezero wa mbere
ushobora gutuma umugore cyangwa umugabo yirirwa ameze neza umunsi wose ni
igikorwa cyo gutera akabariro buri gitondo kuko bituma akazi bagakora neza
kandi baruhutse mu mutwe.
TANGA IGITECYEREZO