Abantu benshi ntibarasobanukirwa urukundo icyo ari cyo aho benshi barwitiranya n’amarangamutima ariko ntibamenye urukundo nyakuri urwo ari rwo.
Aha rero ni ho abahanga bahera bashyira ahagaragaga ibimenyetso byerekana ko umugabo wawe agukunda n'ubwo atabikubwira.
Ni wowe ashyira imbere muri byose: ikintu kikwereka ko umukunzi wawe agukunda nuko nta kintu na kimwe yakora atabanje kukubaza, arakubaha ukabibonera mu bikorwa, uhora mu mishinga ye.
Akubwiza
ukuri iteka: ubusanzwe ukuri ni inkingi ya mwamba y’imibanire
y’abashakanye, nubona umukunzi wawe akubwiza ukuri iteka kuri buri kimwe ujye
umenya ko agukunda byukuri.
Ahora
agusingiza ndetse akanabikwereka: Nubona umukunzi wawe
ahora akubwira ko agukunda ndetse akabiherekesha ibikorwa ujye ubiha agaciro
kuko atandukanye n’abandi.
Anyuzwe
no kuba agufite: Kugira umukunzi ukwishimira iteka
akakira amakosa n’ibyiza byawe ntako bisa, niba umukunzi wawe anezezwa n’uko
uri akakira ibibi n’ibyiza byawe byose nta kabuza aragukunda.
Agutega
amatwi: Niba umukunzi wawe agutega amatwi akakumva aragukunda
by’ukuri, kugutega amatwi ni ubwiza utasangana umuntu wese ni yo mpamvu utabyirengagiza.
Arakurinda: Kurindwa n’umukunzi wawe ni ibintu by’agaciro, niwumva ko umukunzi wawe ahora
ahangayikishijwe n’umutekano wawe, urusheho gushaka icyatuma umugumana kuko
aragukunda by’ukuri.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO