RFL
Kigali

Sheebah mu kaga gakomeye! Ashobora gukomanyirizwa kuririmba indirimbo ze hafi ya zose

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/02/2020 13:13
0


Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda, wakoreye indirimbo ze hafi ya zose muri TNS ashobora kutazongera kuririmba indirimbo yakoze abifashijwemo n’iyi label atabiherewe uburenganzira. Ni nyuma yo kutumvikana n’umujyanama we Jeff Kiwa akaba n’umuyobozi wa label TNS (Team No Sleep).




Jeff Kiwa umujyanama wa Sheebah batari gucana uwaka


Sheebah umaze kuryubaka muri Uganda, TNS iyobowe na Jeff Kiwa yamufashije kumenyekana no kwagura umuziki we ku buryo inyinshi mu ndirimbo ze zamugize uwo ariwe yazikoze abifashijwemo n’iyi label. Izi zirimo nk’iyitwa “Waddawa”, “Nkwatako”, “Farmer Remix”, “Wankona”, n’izindi nyinshi.

Sheebah nyuma yo kutumvikana n’uyu mujyanama we, ubu ntiyemerewe kuririmba indirimbo n'imwe mu zo yakoze abifashijwemo na TNS atabiherewe uburenganzira. Amasezerano yagiranye n’iyi nzu ifasha abahanzi avuga ko ibihangano byose byakozwe iyi nzu ibigizemo uruhare, ibifiteho uburenganzira bwose nk'uko bigeye.ug yandikirwa muri Uganda ibisobanura.

Sheebah nyuma yo gushyamirana n’umujyanama we Jeff Kiwa agahitamo gusohoka muri TNS bishobora kuba bigiye kumukururira ibyago bikomeye ku buryo kongera kuririmba indirimbo yakoze aba muri iyi label mu bitaramo bitandukanye, bizajya bimusaba kubyakira uburenganzira atabuhabwa ntaziririmbe, yabirengaho hakubahirizwa ibihano bigenwa n’amategeko bishingiye ku masezerano.

Uku kutumvikana hagati ye n’umujyanama we kwafashe indi ntere kuri iki Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020, nyuma y'uko inama yagombaga kumuhuza n’umujyanama we Jeff Kiwa bakaganira ku bijyanye no guhagarika umushinga wo gufungura inzu ifasha abahanzi y’uyu muhanzikazi itagize icyo itanga.

Jeff  Kiwa ni we wari wateguye iyi nama nyuma yo kumenya amakuru ko Sheebah wari umaze gusohoka muri TNS agiye gushinga inzu ye bwitwe ifasha abahanzi. Nyuma y’iyi nama itaragize icyo itanga, n’ubundi bwakeye Sheebah atangaza ko yafunguye label ye yise “Sheebah Establishment”.

Ibi ni byo byazamuye gushyamirana gukomeye hagati ya Sheebah n’umujyanama we Jeff  Kiwa, ku buryo ubu bitapfa kumworohere gukora igitaramo akaririmba indirimbo yakoze abifashijwemo na TNS kandi ari zo nyinshi mu zo afite ndetse ni nazo zakunzwe cyane.

N’ubwo nta kuri gufatika bashyize hanze ku mpamvu yatumye Jeff  Kiwa atifuza ko Sheebah ashinga label ye ifasha abahanzi, birashoboka ko hari ibitarubahirijwe n’uyu muhanzikazi biri mu masezerano. Ku rundi ruhande ariko aya makimbirane si aya none kuko na mbere hose Sheebah yagaragaje ko ashaka gusohoka muri TNS nyuma y'uko Jeff Kiwa amuhuguje inzu.

Jeff  Kiwa yavuze ko ariwe wagize uruhare mu iyubakwa ryaryo. Ikinyamakuru kyakala.com cyandikirwa muri Uganda, tariki 28 Mutarama cyasoheye inkuru ivuga ko iyi nyubako yitwa “Munyonyo mansion” byavugwaga ko ari iya Sheebah umujyanama we akayimuhuguza ari yo yatumye asezera muri TNS. Uyu muhanzikazi umaze iminsi adacana uwaka na Jeff  Kiwa umuyobozi w’inzu yamugize uwo ariwe afite indirimbo nshya yise ‘Ekyaama’ yakoze abifashijwemo n’indi label yitwa “SC Events and Management”.

YIREBE HANO INDIRIMBO 'EKYAAMA YA SHEEBAH 


      





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND