RFL
Kigali

Peace Cup 2020: Mu mvura nyinshi Rayon Sports inyagiye Intare Fc iyirusha - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/02/2020 18:03
1


Mu mvura itigeze itanga agahenge kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yatangiye neza irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro inyagira Ikipe y’Intare FC ibitego 4-0, mu mukino ubanza yarushijemo iyi kipe iminota 90 yose, itera intambwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.



Rayon Sports yatangiye umukino irihejuru, byagaragazwaga n’icyizere abakinnyi bari bifitiye, guhererekanya neza mu kibuga, ndetse n’uburyo baremaga buvamo ibitego wabonaga ko byateguwe.

Ku mupira wari uzamukanwe neza na Sugira Ernest yawutanze kwa Sekamana Maxime, wahise utera ishoti rikomeye mu izamu ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awushyira muri Corner.

Iyo Corner yahawe Sekamana Maxime, ayitera neza mu mitwe y’abasore barebare ba Rayon Sports maze Drissa Dagnogo arasimbuka n’umutwe awushyira mu rushundura, atsindira Rayon Sports igitego cya mbere ku munota wa Munani w’umukino.

Rayon Sports y7akomeje gukina neza mu kibuga hagati, irusha cyane ikipe y’Intare aho yari yayiciriye akarongo ko kutarenga umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri.

Ku munota wa 14, Fabrice Mugheni yazamukanye umupira, awucomekera Omar Sidibe, ahita awuhereza Drissa Dagnogo, wabanje gucenga myugariro w’Intare acomeka umupira mwiza kwa Sugira Ernest ahita atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

Ikipe y’Intare yatangiye kunyuzamo ihererekanya umupira mu kibuga hagati, banagerageza uburyo imbere y’izamu arikop ntibyamaze igihe bkinini kuko Rayon Sports yahise iyisubiza ku gitutu.

Ku munota wa 32, Omar Sidibe yazamukanye umupira acenga ahindura umupira kwa Drissa Dagnogo wateye ishoti rikomeye mu izamu, umunyezamu Pierre awukuramo usanga Sekamana Maxime aho yari ahagaze, ahita atera ishoti rikomeye mu izamu umupira uboneza mu rushundura, Maxime yandikisha igitego cya Gatatu cya Rayon Sports.

Rayon Sports XI: Kimenyi Yves, Kayumba Sother, Rugwiro Herve, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Kakule mugheni Fabrice, Drissa Dagnogo, Omar Sidibe, Sugira Ernest, Nshimiyimana Imran, Sekamana Maxime

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Rayon Sports iyoboye umukino ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports nubundi isatira izamu ry’Intare ari nako banyuzamo bagashimisha abafana, bahererekanya umupira mu kibuga hagati bakawumarana umunota wose Intare zitawukoraho.

Umutoza wa Rayon Sports Kirasa Alain yakoze impinduka, avana mu kibuga rutahizamu Drissa Dagnogo  asimburwa na Mugisha Gilbert, Nizeyimana Mirafa yinjira mu kibuga asimbura Omar Sidibe, mu gihe Yannick Bizimana yasimbuye Sekamana Maxime watsinze igitego cya Gatatu.

Ku munota wa 68, Rayon Sports yari yacumbitse imbere y’izamu ry’Intare, yabonye igitego cya Kane cyatsinzwe na Mugisha Gilbert winjiye mu kibuga asimbura, ku mupira yaherejwe na Nshimiyimana Imran.

Rayon Sports yakomeje gukina neza yima umupira abakinnyi b’Intare, ariko iminota 90 y’umukino irangira nta gitego yongeye gutsinda, umukino urangira Rayon sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 4-0, mu mukino ubanza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2020.

Intare FC XI: Ishimwe Pierre, Uwimana Emmanuel, Nkundimana Aviti, Hirwa Jean de Dieu, Byiringiro Gilbert, Kayibanda Serge, Nisingizwe Christian, Ishimwe Jean Irene, Niyitanga Emmauel, Nkusi Didier, Mukesha Eric

AMAFOTO Y'UMUKINO


Sekamana Maxime na Sidibe bitwaye neza mu mukino 


Drissa Dagnogo yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports


Sugira Ernest yatsinze igitego cya Kabiri cya Rayon Sports


Ivan Minaert wahoze atoza Rayon Sports yakurikiye uyu mukino

Imikino y’umunsi wa mbere mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2020

Imikino yabaye ku wa Kabiri 04 Gashyantare 2020

APR FC 1-0 Etoile de l’Est

Mukura VS 2-1 Bugesera

AS Muhanga 5-0 Interforce FC

Espoir FC 0-1 Sunrise

Musanze FC 1-0 Police FC

Gorilla FC 3-1 Marines FC

Imikino yakinwe ku wa Gatatu 05 Gashyantare 2020

Rayon Sports FC 4-0 Intare FC

SC Kiyovu 0-0 AS kigali

Impeesa FC 1-0 Etincelles FC

ASPOR LTD 1-1 Vision FC

Rwamagana FC 2-1 Gicumbi FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUHIRE Emmy4 years ago
    Ndabona Rayon sports ifite umurego nintego zogutwara utudukombe ducaracara mugihugu knd ningombwa murakoze!! Imana ibidufashemo amiina





Inyarwanda BACKGROUND