RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka ya Jose Chameleone, ureberera inyungu ze abaye umugore

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/02/2020 18:13
0


Jose Chameleone kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2020, yatunguranye yerekana umugore witwa Bijou Fortunate yahaye akazi, ubu akaba ari we ugiye kureberera inyungu ze mu bya muzika.



Umuyobozi mukuru wa  The Leone Island Music Empire, Jose Chameleone, akaba na nyiri iyi label yatangaje ko afite icyizere ko Bijou Fortunate yahaye akazi, agiye kumufasha kuzamura umuziki we. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye muri Sky Lounge, ubwo yerekanaga ku mugaragaro Bijou Fortunate nk'ugiye kureberera inyungu ze.

Yavuze ko uyu mugore afite ubunararibonye agaragaza utubari dukomeye muri Uganda yagiye areberera inyungu nka H20, La Paroni’s, na Sky Lounge akabari gaherereye i Kampala. Yakomeje avuga ko ari inshuti kandi ngo yagiye amugira inama mu bintu byinshi .Yongeyeho ko ku bunararibonye uyu mugore afite hiyongeraho n’ubunodi bumenyi mu bijyanye na politike uyu muhanzi yifuza kwinjiramo cyane ku buryo ari umuziki na politike byombi azabimufashamo.

Bijou Fortunate yavuze ko kuba yaragiye ategura ibitaramo, agakorana n’ababyinnyi batandukanye byose bimuha icyizere cyo kuzakora akazi yahawe neza. Ati”Ni umuhanzi wa mbere tugiye gukorana, nibanze cyane mu bitaramo. Nakoranye n’itsinda ry’ababyinnyi, ni ukungirira icyizere ababyinnyi n’umuhanzi bifitanye isano nzamuzamura”. 

Bijou Fortunate asanzwe ari umuyobozi mukuru wa kompanyi yitwa Muchachos Ltd ifite ubunararibonye mu gutegura ibitaramo n’ibindi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro.

Jose Chameleone n'umujyanama we mushya

UMVA HANO INDIRIMBO YA JOSE CHAMELEONE SHYA YISE BALIZWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND