RFL
Kigali

Abasifuzi 4 b’Abanyarwandakazi bahawe gusifura imikino nyafurika - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/02/2020 13:02
0


Abasifuzi b’Abanyarwandakazi bakomeje kugaragarizwa icyizere gikomeye n’impuzamashyierahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’, nyuma yuko abasifuzi mpuzamahanga bane b’abagore baturuka mu Rwanda , bahawe kuzayobora umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cy’abagore bari munsi y’imyaka 17.



Nyuma yuko abasifuzi b’Abanyarwandakazi banaherutse muri Ethiopia gusifura umukino w’abagore wari wahuje Ethiopia na Uganda, mu kwezi gushize kwa mbere bitwaye neza, kandi bakaba banerekana imyitwarire myiza no kuzamura urwego mu marushanwa atandukanye batumirwamo ategurwa n’iyi mpuzamashyirahamwe.

Kuri iyi nshuro nanone, CAF yongeye kugirira icyizere abasifuzi mpuzamahanga bane b’Abanyarwandakazi, bahabwa kuzayobora umukino wo gushaka itike itike yo kuzakina igikombe cy’isi cy’abagore bari munsi y’imyaka 17.

Ni umukino uzahuza ikipe y’igihugu y’abagore bari munsi y’imyaka 17 ya Africa y’Epfo (South Africa U17W) na Zambia y’abari munsi y’imyaka 17 (Zambia U17W), ukazakinwa mu kwezi kwa gatatu ku matariki 13, 14 na 15.

Bazaba bayobowe na: Salma Rhadia Mukansanga uzaba ari hagati mu kibuga, akazaba yungirijwe na Sandrine Murangwa Usenga nk’umwungiriza wa mbere na Regine Mukayiranga nk’umwungiriza wa kabiri, mu gihe Aline Umutoni azaba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino.

Abanyarwandakazi bari mu mwuga wo gusifura bari kugaragaza isura nziza, ndetse bakaba banazamura urwego umunsi ku munsi binatuma umubare w’abagirirwa icyizere n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’, ugenda wiyongera.


Umutoni Aline yongeye kugirirwa icyizere na CAF


Regine nawe ari mu bagiriwe icyizere


Salma asanzwe amenyerewe mu marushanwa mpuzamahanga


Sandrine ubanza i bumoso, nawe yagiriwe icyizere







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND