Kuri uyu wa mbere tariki 03 Mutarama 2020, umuyobozi mukuru w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino, yatunze agatoki umugabane wa Afurika utanga abakinnyi benshi bajya gukina i Burayi n’ahandi buri mwaka, ariko wareba umusaruro baha ibihugu byabo ugasanga udafatika, uyu muyobozi agaragaza ingamba zingomba gufatwa.
Mr.
Gianni Infantino, ibi yabitangarije i Budapest muri Hungary, ahaberaga
ikiganiro mpuzamahanga cya Siporo n’itangazamakuru kikaba cyabaga ku nshuro ya 83, aho uyu muyobozi yaganiraga n’abanyamakuru
barenga 300.
Infantino
yavuze ko umugabane wa Afurika ibyo ubona bivuye mu bakinnyi bakina hanze yawo
bidahagije, atari nabyo wakabaye ubona, kuri we abona ikibazo nyamukuru ari
abashakira amakipe aba bakinnyi (Agent), bahatira abakinnyi gusinya amasezerano
atabubakira izina ngo azamure urwego rw’imikinire,
abandi bagasinyishwa amasezerano ataberanye n’imyaka yabo bityo bikabicira ejo
hazaza.
Uyu
muyobozi akomeza avuga ko uku kugurishwa muri ubu buryo abakinnyi bava muri
Afurika bajya hanze yawo, ariho kenshi aba Agent babicira ejo hazaza, akavuga
ko hagiye gufatwa ingamba ku buryo abakinnyi bazajya bagurishwa n’ababifitiye
ubushobozi kandi bikazagira impinduka ku musaruro w’abanyafurika muri rusange
mu marushanwa mpuzamahanga bitabira.
Yagize
ati”Tugiye kuzasubiramo dutange ibyangombwa bya ‘License’ ku ba ‘Agent’
babifitiye ubushobozi . Bizasaba ko uzabihabwa azaba yarabyize kandi abifitiye
ubushobozi.
“Tugiye
gukuraho ibyatangwaga byitwa za Commissions, kuko byari bimaze kuturenga. Nta
mu byeyi w’umugore cyangwa w’umugabo cyangwa se uwo mu muryango w’umukinnyi
uzaba wemerewe kumubera umu’Agent’”.
“Intego
yanjye ntabwo ari iyo kuzamura urwego rw’amakipe y’ibihugu gusa, ahubwo n’ama-Club,
urugero rworoshye, amakipe yitwaye neza mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi
cyabereye mu Burusiya, amenshi aturuka i Burayi no muri Amerika y’Epfo.”
Salah na Mane ni abakinnyi bahetse Liverpool ariko mu bihugu byabo ntaho bigera mu marushanwa mpuzamahanga
Amakipe yo muri Afurika ntaho agera mu irushanwa ry'igikombe cy'Isi
TANGA IGITECYEREZO