RFL
Kigali

Afurika yohereza abakinnyi benshi gukina hanze ariko nta musaruro ugaragara bitanga – Gianni Infantino

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/02/2020 12:30
0


Kuri uyu wa mbere tariki 03 Mutarama 2020, umuyobozi mukuru w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino, yatunze agatoki umugabane wa Afurika utanga abakinnyi benshi bajya gukina i Burayi n’ahandi buri mwaka, ariko wareba umusaruro baha ibihugu byabo ugasanga udafatika, uyu muyobozi agaragaza ingamba zingomba gufatwa.



Mr. Gianni Infantino, ibi yabitangarije i Budapest muri Hungary, ahaberaga ikiganiro mpuzamahanga cya Siporo n’itangazamakuru kikaba cyabaga ku nshuro ya  83, aho uyu muyobozi yaganiraga n’abanyamakuru barenga 300.

Infantino yavuze ko umugabane wa Afurika ibyo ubona bivuye mu bakinnyi bakina hanze yawo bidahagije, atari nabyo wakabaye ubona, kuri we abona ikibazo nyamukuru ari abashakira amakipe aba bakinnyi (Agent), bahatira abakinnyi gusinya amasezerano atabubakira  izina ngo azamure urwego rw’imikinire, abandi bagasinyishwa amasezerano ataberanye n’imyaka yabo bityo bikabicira ejo hazaza.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uku kugurishwa muri ubu buryo abakinnyi bava muri Afurika bajya hanze yawo, ariho kenshi aba Agent babicira ejo hazaza, akavuga ko hagiye gufatwa ingamba ku buryo abakinnyi bazajya bagurishwa n’ababifitiye ubushobozi kandi bikazagira impinduka ku musaruro w’abanyafurika muri rusange mu marushanwa mpuzamahanga bitabira.

Yagize ati”Tugiye kuzasubiramo dutange ibyangombwa bya ‘License’ ku ba ‘Agent’ babifitiye ubushobozi . Bizasaba ko uzabihabwa azaba yarabyize kandi abifitiye ubushobozi.

“Tugiye gukuraho ibyatangwaga byitwa za Commissions, kuko byari bimaze kuturenga. Nta mu byeyi w’umugore cyangwa w’umugabo cyangwa se uwo mu muryango w’umukinnyi uzaba wemerewe kumubera umu’Agent’”.

“Intego yanjye ntabwo ari iyo kuzamura urwego rw’amakipe y’ibihugu gusa, ahubwo n’ama-Club, urugero rworoshye, amakipe yitwaye neza mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya, amenshi aturuka i Burayi no muri Amerika y’Epfo.”


Salah na Mane ni abakinnyi bahetse Liverpool ariko mu bihugu byabo ntaho bigera mu marushanwa mpuzamahanga


Amakipe yo muri Afurika ntaho agera mu irushanwa ry'igikombe cy'Isi


Infantino avuga ko aba Agent aribo bakora amahitamo mabi y'abakinnyi bagamije inyungu zabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND