RFL
Kigali

U Bufaransa: Indaya ziravuga ko abimukira b’Abanyafurika bazitwaye isoko

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:4/02/2020 10:45
0


Itsinda ry’indaya zo mu Bufaransa ziravuga ko zafashwe kunda n’abimukira b’abanyafurika ku buryo ngo ubu amafaranga binjizaga yagabanutse bakaba basigaye bakorera kimwe cya kane cyayo.



Aba bakobwa basanzwe bakora umurimo wo kwicuruza bavuga ko kuva abimukira b’abanyafurika batangira kuba benshi mu burayi ngo kuri bo byabaye ikibazo gikomeye ku buryo batakibasha kwinjiza amafaranga nka mbere ngo babashe gutunga imiryango yabo.

Uwitwa Linda w’imyaka 22 y’amavuko aganira na 24jours.com yagize ati “Kuva ikibazo cy’abimukira cyatangira abakobwa barenga ibihumbi b’Abanyafurika bakinjira mu Burayi ibintu byatangiye kunkomerera njye n’umuryango wanjye. Ubu iyo ngize amahirwe nkorera Amayero 100 kandi mbere nashoboraga kwinjiza Amayero nibura 500.”

Uwitwa Sonia we yagize ati “Ku mihanda yo mu Bufaransa haba hari abarenga ibihumbi 10 kandi baranahendutse. Aba bakobwa b’abirabura bashobora no kwemera kurarana n’umugabo ijoro ryose ku mayero 20 gusa, aba bakobwa batwiciye buzinesi.”

Uwitwa Audrey we avuga ko byamubabaje ndetse ko hari ikigomba gukorwa. Avuga ko amaze imyaka irenga 15 muri uyu mwuga ariko ko byagendaga neza kuva mbere hose ariko ngo ubu ashobora kurara ku muhanda bukarinda bucya nta mukiriya abonye ibyo avuga ko biterwa n’aba bakobwa b’Abanyafurika.

Aba bakobwa basanzwe bakora umwuga w’uburaya muri kiriya gihugu bavuga ko niba ntacyo reta ibikozeho bazabyikemurira nabi bakanibaza impamvu leta yemerera Abanyafurika kwinjira mu gihugu cyabo. Bifuza ko hashyirwaho itegeko ribuza abimukira kwicuruza.

Aba bakobwa boherereje ubutumwa Abanyafurika bose bakorera ku mihanda yo mu Bufaransa babasaba nibura kuzamura ibiciro kuko gukorera make ari byo bituma babatwara isoko ngo ni bitaba ibyo bahitemo ko bazahangana nabo ku buryo bashobora no kubagirira nabi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND