Ibibangamira iterambere ry’ibihugu bitandukanye ku isi ntabwo wabivuga ngo ubivemo. Intambara, ubukene, ibikorwaremezo bidahagije, ruswa, n’ ibindi. Ruswa ni kimwe mu byamunze ubukungu bw’ ibihugu byinshi muri Afurika. Ubwo, politiki, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza, nabyo bikaba bizirikiwe ku gati!
Hejuru y’ umuntu umwe mu bantu
bane, bakoresha serivisi z’ubuvuzi, uburezi, n’izindi, bazihabwa babanje
gutanga ruswa. Ubwo, abagera ku kigero cya 59% mu bihugu 35 muri Afurika bemeza
ko Guverinoma zabo ntacyo zikora kuri ruswa. Ku rundi ruhande, umwe mu bantu
batatu—ubwo ni 34%—bemeza ko Guverinoma zabo zikora akazi keza mu kurwanya ruswa.
Iki gikorwa kidakunze kubera
mu ruhame, usanga kigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, imiryango, abantu ku
giti cyabo, imiyoborere mibi, ndetse n’ibindi bitandukanye. Ubushakashatsi
bwa Transparency
International, bugaragaza ko mu batanga iyo ruswa, abakene baba bari
ku kigero cya 36%, mu gihe abakize ari 19%. Polisi ikaba igaruka mu majwi cyane
mu nzego zihabwa ruswa zikanayakira kurusha izindi.
Ibihugu bigaragaramo ruswa
nyinshi muri Afurika
Ibyinshi muri ibi bihugu, usanga
mu busanzwe bifite umutungo kamere mwinshi, yewe hari n’ibikorwa remezo biteye
imbere ugereranije n’ahandi. Ariko, ugasanga haracyabarizwa ruswa. Nko mu
mwaka wa 2018, igihugu nk’Afurika y’Epfo cyari kuri 43%, Egypt kuri 35%,
Nigeria kuri 27%, Angola kuri 19%—kimwe mu bihugu muri Afurika bifite peterori
nyinshi ndetse n’ amabuye y’ agaciro ya diyama. Nk’uko bigararagara, ibyinshi
muri ibi bihugu bizwiho kuba ibihangange mu bukungu, iterambere, ishoramari,
ibikorwaremezo, ndetse n’ibindi. Gusa, biracyagaragazwa mu bihugu bifite ruswa
kandi ku rwego rwo hejuru.
Iyi mibare bitekerezwa ko
yiyongereye ku rwego rwo hejuru. Ni mu bushakashatsi bwa Transparency bwa 2019, aho abaturage babajijwe bagiye bagaragaza ko
ruswa yiyongereye mu bihugu byabo.
Afurika y’Epfo ruswa
yazamutse ku kigero cya 64%, Nigeria yiyongera kuri 43%, ubwo ni mu gihe igihugu
nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubushakashatsi bugaragaza ko
ruswa yazamutse ku kigero cya 85%—bivuze ko ari ho muri Afurika habonetse ruswa
nyinshi mu mwaka wa 2019.
Ntabwo bisobanuye ko ruswa itangwa ikanakirwa muri Afurika gusa. Nko muri raporo ya Transparency International ya 2018, ibihugu 10 bya mbere muri ruswa byari ibyo mu Burayi, ku rutonde rw’ibihugu 180.
Src: transparency.org, qz.com
TANGA IGITECYEREZO