RFL
Kigali

Nyaxo yahaye inama urubyiruko rwibumbiye mu cyiswe 'Pooka Comedy' abizeza ubufasha

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/02/2020 11:46
1


Breezy, Layan, Bille, Karye Ugahawe, Sandra, Diane na Patrick ni bamwe mu rubyiruko rwibumbiye muri Pooka Comedy rwagaragaje imbamutima kuri Nyaxo watumye bavumbura impano bafite. Nyaxo yababwiye ko byose bitangira gahoro gahoro nta gucika intege gusa abizeza ubufasha mu gihe bazaba bamwegereye bakaganira.



Comedy ikomeje kuba inzira ya benshi ndetse nta n'uwatinya kuvuga ko yamaze kuba akazi kuri bamwe dore ko ubwabyo byigaragaza. Aho waba utuye hose nutambuka byanga bikunze ntuzabura kumva abantu bazi amwe mu mazina amaze kumenyekana muri filimi nto zisetsa (Comedy) ba hano mu Rwanda. Bamwe mu bakina ubu bwoko bwa filime buzwi nka Comedy bamaze kwigarurira imitima y'Abanyarwanda bafungurira inzira n'abandi bikabaviramo kubigiraho akazi kuri bo.


Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Nyaxo umwe mu bamaze kubigira umwuga yasubije itsinda ry'urubyiruko rukina izi filime zizwi nka Comedy, ryagaragaje ko ryamwigiyeho uyu mwuga. Nyaxo yavuze ko gukina Comedy bisaba impano ariko nanone bigasaba kubikunda cyane. Yashimangiye ko we byamusabye imbaraga nyinshi na cyane ko yabikoraga abikunze kandi abyiyumvamo. Yagize ati" Comedy natangiye kuzikina kera ariko mbitangira ari ibintu bisanzwe biri aho ku buryo byagiye bikura gahoro gahoro kuko narabikundaga cyane. Kugeza ubu rero aho ngeze ni heza bitandukanye na mbere". 

Mu gusubiza uru rubyiruko Nyaxo yagize ati"Nibakore cyane kandi babikore babikunze apana kubikora bikinira, buri kintu umuntu akoze aba agomba kugiha umwanya uhagije, ubwo rero Pooka comedy nibakore cyane hanyuma bazanshake tuganire ndizera ko bazunguka byinshi". Breezy umwe mu basore bagize Pooka Comedy yavuze ko bagize amahirwe yo guhura na Nyaxo akabaha inama ndetse n'ubundi bufasha bafite kumutima busaba ngo byanga bikunze indoto zabo zagerwaho.


Uyu musore yakomeje avuga ko bakora cyane bizeye ko ibyiza biri imbere na cyane ko ngo ingero ziba zihari kandi bakabifashwamo na Leta y'u Rwanda ibaha imbaraga nk'urubyiruko. Yagize ati" Twe byatubera umugisha guhura n'uyu musore kuko mu byatumye twiyumvamo ubushobozi bwo gukora na we arimo. Ni umuntu twemera cyane ntituzamutenguha". Kimwe n'abandi bose bifuza iterambere.Pooka Comedy naryo ni rimwe mu matsinda akorera mu karere ka Rubavu.

REBA HANO COMEDY YAKINWE N'ABA BANA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eddy Hazard4 years ago
    Courage basaza, mushyiremo agatege bizaza





Inyarwanda BACKGROUND