RFL
Kigali

Kimenyi Yves yahigitse Manula na Matassi atorwa nk’umunyezamu mwiza mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/02/2020 13:25
1


Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Kimenyi Yves yegukanye igihembo cy’umunyezamu mwiza ukina mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ahigika Aishi Manuala urindira Simba SC na Patrick Matassi wa St George yo muri Ethiopia bari bahanganye.



Ni ibihembo byateguwe na Televiziyo yo muri Tanzania ikorera kuri interineti yitwa Africa Sports Today, aho yahaye umwanya abafana ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru, bakurikirana umupira wo muri aka karere kugira ngo bagire uruhare rukomeye mu kwitorera umunyezamu w’umuhanga wabanyuze mu mwaka wa 2019.

Abanyezamu 14 ba mbere beza mu karere nibo bari batoranyijwe  mu bagombaga gahatanira iki gihembo, batowemo 4 ari bo Kimenyi Yves (Rayon Sports), Aishi Manula (SC Simba), Nahiamana Jonathan (KMC) na Patrick Matassi St. George) bagombaga kuvamo umwe wegukana igihembo.

Hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zanifashishijwe mu gutora, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu African Sports Today yatangaje ko Kimenyi Yves ari we munyezamu mwiza ukina mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba anagakomokamo hagendewe ku majwi y’abakunzi b’umupira w’amaguru batoye.

Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2019 nyuma yo gutandukana na APR FC.

Kimenyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, yegukanye iki gihembo nyuma yo kwigaragaza mu mwaka wa 2019, agikinira APR FC ndetse naho agiriye muri Rayon Sports, utirengagije n’umusanzu we mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Kimenyi Yves yabaye umunyarwanda wa mbere wegukanye iki gihembo.


Kimenyi yatowe nk'umukinnyi mwiza muri East Africa


Kimenyi yarigaragaje mu mwaka wa 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwacu Arthur4 years ago
    woooow n'igitego cyumutwe dutsinze Apr kuba yarirukanye umunyezamu wanbere mukarere ikazana utaza mubambere nomuntara





Inyarwanda BACKGROUND