Hari benshi mu basore usanga bibaza icyo bakora bakigarurira imitima y’abakobwa bakundana nyamara burya mu rukundo hari ibyo aba asabwa kumukorera kandi mu by’ukuri bitanagoye cyane.
Mugihe
rero umusore abashije gukurikiza izi nyigisho tugiye kugarukaho, ntakabuza urukundo
rwe ruzaba indashyikirwa ku buryo usanga ari intangarugero n’icyitegererezo
kuri bagenzi be kandi usange umukunzi we yaramwimariyemo kuburyo nta wundi
musore ashobora gushyira mu mishinga ye.
Musore
rero ugomba kuzirikana ko ibi ari ibintu byoroshye kubikora nyamara bikagira
umusaruro mu myubakire y’abashakanye.
1. Kumusoma buri uko umusezeye na buri
uko umusuhuje
Iki
ni igikorwa kigaragarira amaso uba ukoze ariko nyamara ntabwo biba birangiriye
aho kuko byirukanyira mu byiyumviro byanyu bigatuma muhora muzirikana urwabahuje
mukifuza gutera intambwe yo kwibanira nk’umugore n’umugabo. Gusoma umukunzi
wawe bigire umuco uzamwigarurira bidatinze.
2. Kumuhamagara, Kwandika SMS cyangwa
Email byibura rimwe ku munsi
Ibi
ushobora kubikora umubaza uko amerewe aho muri hatandukanye kabone n’ubwo waba
wari uherutse amakuru ye ntibikakubuze na rimwe kumugaragariza inyota
y’ubushake bwo kumenya uko amerewe aho ari hose. Ibi bizatuma yumva ko
umwitayeho by’ukuri kandi ajye ahora azirikana agaciro uba wamuhaye mu buzima
bwe. Umukobwa wafashe gutya nta na rimwe ajya yifuza ko yakujya kure mu buzima
bwe.
3. Kugirana ikiganiro muri kumwe
imbonankubone
Nuha
umwanya umukunzi wawe wo kuganira muri kumwe, nta kabuza uzamutwara intekerezo
zose kuko uzaba umuhaye umwanya wo kumugaragariza ibyiyumviro byawe byo kuba
wifuza guhorana na we no kumugaragariza urukundo ruhamye muri kumwe. Ni mumara
gushakana iki gikorwa cy’ingenzi mushobora kukigirana mugitondo mubyutse
cyangwa se mukabikora nijoro mugiye kuryama. N’ubwo biba bitoroshye kubafite
nk’abana bato burya mugomba gukora uko mushoboye kose mukabonerana umwanya wo
kuganira aho guhugira muri televiziyo na telefoni.
4. Kumuhobera mukamarana nibura
amasegonda 30 mugifatanye
Uku
guhoberana by’amasegonda 30 ni iby’ingenzi cyane ku bakundana kuko bituma
imibiri yanyu ikanguka mugahora mwumva buri wese yishimiye mugenzi we. Iyo
uhobeye umukobwa mukundana muri ubu buryo aba yumva ko nta wundi ushobora
kumurutisha mu buzima bwanyu bigatuma rero akugira indashyikirwa mu bandi bose.
Ubushakashatsi
bwerekanye ko guhoberana bigabanya umuvuduko w’amaraso bigatera kandi umubano
mwiza hagati yanyu mwembi. Ibi rero ni ngombwa kubikora buri uko muhuye kuko
bituma agaciro k’umufasha wawe kiyongera n’urukundo rwanyu rugashinga imizi.
TANGA IGITECYEREZO