RFL
Kigali

MINISANTE yatangije ubukangurambaga mu kurwanya malaria hifashishijwe Drone

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/01/2020 8:27
0


Minisiteri y’Ubuzima yatangije ubukangurambaga mu kurwanya Malaria hakoreshejwe Drone aho kuri ubu hagiye kujya haterwa imiti yica imibu mu bishanga n’ahandi hose hari ibigunda mu gihugu hose hakoreshejwe Drone.



Ni ibintu Ministeri y’Ubuzima ivuga ko bizatanga umusaruro cyane ko ubu bazajya basanga imibu aho iri mu bishanga mu gihe ubusanzwe imiti yica imibu yaterwaga mu nzu z’abantu.

Nk'uko insanganyamatsiko igira iti " Kurwanya Malaria bihera kuri njye", abaturage na bo barasabwa gukora iyo bwabaga bakarwanya imibu bagira isuku mu ngo zabo n’ahakikije ingo, batema ibihuru ndetse barara mu nzitiramibu ikoranye umuti  kugira ngo batazagira aho bahurira n’umubu utera Malaria.

MINISANTE ivuga ko ibi ari ibya buri wese kuko umuntu umwe agize isuku noneho umuturanyi we ntayigire ntibyabuza imibu gusura wa wundi wagize isuku bityo harasabwa ubufatanye kugira ngo imibu icike burundu mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND