Lion Imanzi wamamaye mu kuyobora ibirori n’ibitaramo bikomeye mu Rwanda yashyize hanze indirimbo yise “Ku Babyeyi Banjye” ikubiyemo ubutumwa yageneye ababyeyi be mu rwego rwo kubashimira.
Iyi ndirimbo yakorewe muri Kina Music na Ishimwe Clement iri mu njyana ya Reggae Lion Imanzi asanzwe aririmbamo. Ni indirimbo Habamenshi René Patrick wiyise Lion Imanzi yanditse mu buryo bumeze nk’ibaruwa ashimira ababyeyi uburyo bamuhaye uburere
Igitero cya mbera agira
ati “Ku babyeyi banjye mwampaye indero mukandinda ikibi kibyara ingeso
nimunyemerere nkore mu nganzo mbashime uburere ntangarugero. Sinaboroheye mu
mikurire ubwo nishakishagamo uwo ndi we. Ni ukuri ni mwe mwampaye urugero rwo
gukunda abantu nkanga umugayo.”
Muri iyi ndirimbo Lion Imanazi yageneye ubutumwa buri mubyeyi we amushimira uruhare yagize mu mikurire ye. Lion Imanzi yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye nyuma yo gushaka kwandikira ibaruwa ababyeyi abashimira birangira akoze mu ngazo.
Ati “Mu myaka ishize,
ubwo nafataga umwanya wo gutekereza ku rugendo rwanjye rw'ubuzima, nafashe
umwanzuro wo kwandikira ababyeyi banjye mbashimira urukundo bangaragarije,
uburere bwiza bampaye n'ishyaka bandwaniye, maze ibyari ibaruwa bihinduka
indirimbo.”
Lion Imanzi w’imyaka 48 wavukiye mu Karere ka Rubavu. Ni umuhungu wa Habamenshi Callixte wahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye anaba Minisitiri w’Ubuzima. Yitabye Imana mu 2007 ariko umugore we aracyariho.
TANGA IGITECYEREZO