RFL
Kigali

Igor Mabano agiye kumurika Album ya mbere yitiriye indirimbo ye "Urakunzwe"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/01/2020 11:10
0


Umuhanzi akaba n’umwarimu mu ishuri rya muzika rya Nyundo, Igor Mabano yatangaje ko agiye kumurika Album ye ya mbere yitiriye indirimbo ye “Urakunzwe” yakubiyeho indirimbo yasohoye mbere n’izo azasohora mu minsi iri imbere.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2020 ni bwo Igor Mabano ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, yasohoye integuza yo kumurika Album yise “Urakunzwe”.

Yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo kwita Album ye “Urakunzwe” kuko ari izina rifite byinshi risobanura ndetse n'imwe mu ndirimbo ziri kuri album ye. Uyu muhanzi yabwiye abafana be kuzirikana iyi tariki azamurikiraho Album arenzaho ati 'unabwire inshuti zawe muzaze kudushyigikira'

Igitaramo cyo kumurika iyi Album ya Igor Mabano kizaba ku wa 21 Werurwe 2020 muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 15,000 ku bantu babiri bakundana (Couple).

Iyi ndirimbo yitiriye Album ye yasohotse, ku wa 16 Nzeli 2019. Ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 228 itanzweho ibitekerezo 139.

Uyu muhanzi watangiye muzika mu 2018 mu bihe bitandukanye yasohoye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka “Ndagutekereza”, “Iyo utegereza”, “Back”, “Dear Mashuka” n’izindi.

Igor Mabano agiye kumurika Album ye ya mbere yise "Urakunzwe"


KANDA HANO: IGOR MABANO AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'NI UKURI'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND