RFL
Kigali

MD yasohoye indirimbo 'Mu rugo' agaragaramo nk'umwana wo ku muhanda yakoze akuye igitekerezo kuri Bishop Amon-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/01/2020 20:06
0


Umuraperi Mugema Dieudonne (MD) umwe mu bahagaze bwuma mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, atangiranye umwaka wa 2020 imbaraga nyinshi dore ko yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Mu rugo' yasohokanye n'amashusho yayo.



Amashusho y'iyi ndirimbo ye yise 'Mu rugo' yafashwe ndetse atunganywa na Eliel Films ahabwa umugisha na Producer Eliel Sando umwe mu ba Producers b'abahanga u Rwanda rufite wakoranye n'abahanzi nyarwanda bakomeye barimo The Ben, Social Mula, Tonzi n'amakorali akomeye mu Rwanda arangajwe imbere na Ambassadors of Christ choir. 


Mu mashusho y'iyi ndirimbo, MD agaragara ari mu buzima bw'umwana wo ku muhanda aho aba yambaye imyenda isa nk'iyo baba bambaye. MD yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo akuye igitekerezo ku mubyeyi we mu buryo bw'Umwuka ari we Bishop Amon Munyaneza uyobora itorero Light Church rikorera i Kabuga ari naryo uyu muraperi MD asigaye abarizwamo.

MD yagize ati "Igitekerezo cyavuye ku mushumba wanjye Bishop Amon Munyaneza. Ubutumwa burimo ni ubw'umwana wo ku muhanda bitewe n'ubuzima yari abayemo cyane cyane ibiyobyabwenge bitandukanye yewe n'ubusambanyi maze yifuza gusubira mu rungo kuko byari bimurenze."


Twabajije MD niba yarigeze aba mu buzima bwo ku muhanda, adusubiza ko atigeze aba mayibobo, gusa ngo ni inshuti y'abana bari muri ubwo buzima. Ati "Njye sinabaye mayibobo ariko ubuzima bwabo umuntu agenda abubona dore ko benshi muri zamarine nk'uko babita n inshuti zanjye zinkundira y'uko zicaho nkazimenyera akantu ni yo mpamvu byananejeje kubavugira."

Yavuze ko abonye ubushobozi yafasha abana bo ku muhanda kuko akunda guhura nabo. Ati:"Njye nta bushobozi mfite ariko mbaye mboye uburyo rwose nabafasha dore ko nkunda guhura nabo cyane, bitanangora cyane kubanona. Kuva mu biyobyabwenge ni ishyingano za buri wese kuba yatanga ubutumwa noneho njye by'umwihariko ubu ni ugushyiramo imbaraga nkabirwanya nifashishije uburyo bwose bushoboka kuko biri mu byangije urubyiruko cyane."


MD yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mwaka wa 2020 afite intego yo gukora cyane. Ati "Uyu mwaka njye ni ugukora cyane yaba mu buzima busanzwe ndetse na music muri rusange bikaba akarusho dore ko ni umwaka twari twitezemo byinshi. Yavuze ko azibanda cyane ku gukora indirimbo nshya yaba amajwi ndetse n'amashusho, ati "Cyane indirimbo Audio n'Amashusho yazo."

MD yaduhishuriye ko ateganya gukora igitaramo mu mezi macye ari imbere. Yavuze ko kuri ubu asigaye abarizwa muri Light church ndetse akaba aherutse kugirwa umuyobozi w'urubyiruko, ibintu abonamo iturufu izamufasha kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ati "Ndateganya igitaramo muri aya mezi ari kuza kuko ubu ndabarizwa mu rusengero rwa Light Church Kabuga nkaba mperutse kugirwa umuyobozi w'urubyiruko bizapfasha cyane gutambutsa ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge."

REBA HANO INDIRIMBO 'MU RUGO' Y'UMURAPERI MD







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND