Umuryango w’Abibumbye (UN) urasaba ubufasha ku rwego mpuzamahanga bwo kugira ngo harwanywe ikwirakwira ry’udusimba duto twangiza ibimera,utu dusimba tukaba twibasiye by’umwihariko Afrika y’Iburasirazuba.
Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye mu kigo gishinzwe gutunganya ibikomoka ku buhinzi (FAO) yahamagiriye amahanga gutanga ubufasha mu rwego rwo kurandura burundu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’ibiribwa, ubuzima bw’ikiremwa muntu ndetse n’icyatera imirire mibi.
Nk'uko tubikesha FAO (Food and Agricultural Organisation), ibihugu nka Ethiopia,Kenya na Somalia biracyarwana n’ubwiyongere bukabije bw’iyangirika ry’ibimera riterwa n’udukoko duto tuzwi kw’izina rya Locusts.
Iki kigo kikaba gitewe impungenge n'uko utu dusimba (locust) dushobora kuzaba twarikubye inshuro 500 mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.
Ethiopia na Somalia byo ntibyigeze bihura n’umubare munini w’udusimba duto twangiza ibimera tuzwi nka pest mu gihe kingana n’imyaka 25 naho Kenya yo ntiyigeze ihura n’ikwirakwira ry’utu dusimba kuri iki kigero mu gihe cy’imyaka 70 ishize, nkuko FAO yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize .
Sudan y’epfo na Uganda nabyo bifite ibyago byinshi byo kuba byahura n’iki kiza mu gihe utu dusimba twangiza ibimera dukomeje ukura ndetse no gukwirakwira.
Amakuru dukesha FAO ni uko
ubwiyongere bukabije ndetse n’ikwirakwira ry’utu dusimba byarenze igipimo gisanzwe, ku buryo
byanarenze ubushobozi bw’inzego zibishinzwe haba mu karere cyangwa ku rwego
rw’igihugu. Kuri ubu igisubizo gisigaye kikaba ari kimwe ari cyo gutera umuti
wica utu dukoko mu kirere.
Utu dusimba twakwirakwiye muri
Yemen tunyuze mu Nyanja itukura (Red Sea). Imvura nyinshi yaguye mu mpera
z’umwaka ushize na yo yabaye intandaro yo kwihutisha ikwirakwira ry’utu
dusimba. Ibi bikaba bigaragaza ko iki kibazo gishobora kugenda kirushaho gukara
uko imyaka itambuka.
Uretse kuba utu dusimba twiganje muri Africa y’Iburasirazuba ,ahandi dukunze kugaragara ni mu Buhinde, Iran ndetse na Pakistan. Utu dusimba dufite ubushobozi bwo kugenda ahangana na Kilometero 150 mu munsi.
Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hariho ubwiyongere bukabije bw’utu dusimba mu gihugu cya Ethiopia,aho uyu muryango wagaragaje ko nihatagira igikorwa mu maguru mashya no muri Kenya utu dusimba tuzahagera.
Bamwe mu bahinzi bagezweho n’ingaruka z’iki kiza harimo abo mu gace kitwa Amhara ho muri
Ethiopia imyaka yabo yangijwe n’utu dusimba ku kigereranyo kingana n’i 100%.
Src:bbc.com
TANGA IGITECYEREZO