Ministeri y’uburezi yakinguye imiryango ku bashaka akazi k’ubwarimu ku bafite impamyabumenyi zitajyanye n’amasomo y’inderabarezi, ni ibintu byashimishije abafite ubumenyi bunyuranye bazitirwaga no kuba batarize kwigisha.
Nshingiye ku ibaruwa no 255/19.19 yo kuwa 24/01/2020
nandikiwe na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n' Umurimo angezaho imyanzuro y
'inama yahuje kuwa 24/01/2020 Ubuyobozi bwa Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC),
ubwa Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), Ubuyobozi bwa Komisiyo
y'Abakozi ba Leta (NPSC) n'ubw'ikigo cya Leta gishinzwe Amashuli Abanza
n'Ayisumbuye (REB) kugira ngo bashakire igisubizo ikibazo kijyanye no gushaka
no gushyira mu myanya abarimu bashya bakenewe mu mwaka w'amashuri wa 2020, aho
byagaragaye ko umubare w'abarimu bashya bamaze gushyirwa mu myanya ukiri muto
cyane ugereranyije n'abakenewe;
Ndabamenyesha ko nyuma yo kungurana ibitekerezo
hafashwe imyanzuro ikurikira musabwa guhita mushyira mu bikorwa:
1.Gushyira ku isoko imyanya yose ikeneye abarimu
bashya kandi inyito ya buri mwanya ikagaragazwa neza;
2.Amatangazo ashyira ku isoko imyanya y'akazi agomba
gushishikariza gusaba iyo myanya abize uburezi ku rwego rwa A2 na AO
n'abatarize uburezi bafite ariko ubumenyi bukenewe muri iyo myanya (Subject
Content with Degree Holders or at least A2 with 2 principal passes) mu masomo
yigishwa mu mashuri Abanza n'Ayisumbuye kwitabira gusaba ako kazi ko kwigisha.
3.Uturere twarangije gutanga amatangazo
ahamagararira abantu gusaba akazi ko kwigisha turasabwa kuyasubiramo kugira ngo
n'abatarize uburezi ariko bafite ubumenyi bukenewe (subject content) mu masomo
yigishwa mu mashuri Abanza n'Ayisumbuye bahabwe amahirwe yo gusaba no
gupiganira ako kazi.
4.Abatarize uburezi ku rwego rwa AO, A1 na A2 ariko
bafite ubumenyi mu masomo yigishwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye bazahabwa amasezerano
y'akazi.
Mugire amahoro.
Dr. MUTIMURA Eugene
Abarangije kaminuza n’amashuri yisumbuye mu masomo atari ay’inderabarezi bavuga ko kuba Minisiteri y’Uburezi yemeye ko bashobora gupiganira akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bizatuma na bo batanga ubumenyi bahawe ndetse bigabanye n’ubushomeri.
TANGA IGITECYEREZO