RFL
Kigali

Ibintu 5 by’ingenzi wamenya kuri nyakwigendera Kobe Bryant

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/01/2020 19:22
1


Kobe Bryant wamamaye muri NBA, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020 mu mpanuka y’indege yabereye muri Leta ya California, yaguyemo abantu 9 barimo n’umukobwa we Gianna Bryant w’imyaka 13.



Mu myaka 20 Kobe Bryant yakinnye muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikunzwe na benshi ku Isi, yakoze byinshi bizatuma atibagirana mu mitwe y’abakunzi b’uyu mukino ndetse n’abakunzi LA Lakers by’umwihariko.

Bryant yaciye uduhigo dutandukanye, anashyiraho utundi muri shampiyona ya NBA, bizasaba gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abagikina kuri ubu bazabashe kudukuraho.

Kobe Bean Bryant yavukiye i Philadelphia muri leta ya Pennsylvania, se Joe Bryant yabaye umukinnyi muri NBA mu makipe nka Philadelphia 76ers na Houston Rockets, ubu ni umutoza.

Kobe yatangiye gukina Basketball ari umwana muto, ariko agakunda no gukina no kureba umupira w'amaguru, bivugwa ko ari muto yakundaga cyane ikipe ya AC Milan.

Inyarwanda.com yaguhitiyemo ibintu 5 by’ingenzi ukwiye kumenya kuri Kobe Bryant utakibarizwa ku isi y'abazima.          

5. Kobe yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa Kabiri muri NBA watsinze amanota menshi mu mukino umwe.


Kobe Bryant yibukwa cyane ubwo yatsindaga amanota 81 mu mukino LA Lakers  yatsinzemo Toronto Raptors mu 2006, yabaye uwa kabiri mu gutsinda amanota menshi ku muntu umwe mu mateka ya NBA, inyuma ya Wilt Chamberlain watsinze 100 mu 1962.

4. Bryant ni umwe mu bakinnyi begukanye ibihembo byinshi muri NBA birimo n’igihembo cyitiriwe OSCAR


Mu byo Kobe Bryant yagezeho nk'umukinnyi ubwo yakinaga muri NBA, harimo ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika yegukanye akinira LA Lakers. Yatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa uzwi nka MVP inshuro ebyiri mu mikino ya nyuma ya NBA. Yahembwe kandi nk’umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona inshuro ebyiri, ndetse anatsindira imidari ibiri olempike ya zahabu.

Bryant yahawe igihembo cya Oscar mu 2018 kubera filime ntoya ibara inkuru y'ubuzima bwe mu mashusho ashushanyije ishingiye ku ibaruwa yandikiye umukino wa Basketball ubwo yawusezeragaho mu 2015.

3.Bryant yandikiye amateka mu ikipe imwe yakiniye muri NBA mu buzima bwe


Mu myaka 20 Kobe Bryant yakinnye muri NBA, yakiniye ikipe imwe gusa ari yo LA Lakers, yatsindiye amanota 33,632. 

Bryant ufatwa nk'umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya Basketball ku Isi, yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, NBA, ari mu ikipe ya LA Lakers ari nayo yakiniye yonyine.

Nyuma yo gusezera, ikipe ye ya LA Lakers yahisemo kubika nimero yambaye arizo 8 na 24 yambaye nyuma.

2. Kobe Bryant yari umufana ukomeye w’ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani


Kobe yatangiye gukina Basketball ari umwana muto, ariko agakunda gukina no kureba umupira w'amaguru cyane, bivugwa ko ari muto yakundaga cyane ikipe ya AC Milan, ndetse anamaze gukura ntiyigeze ayivaho, ariko ntiyakundaga kubishyira ku karubanda.

1. Mu 2003 Kobe yashinjwe gufata ku ngufu


Mu 2003 , umukobwa w'imyaka 19 wakoraga muri hoteli yashinje Kobe kumufata ku ngufu. Kobe yahakanye ibyo yaregwaga yemeza ko baryamanye ku bwumvikane bwa bombi, nyuma uyu wamuregaga yanze gutanga ubuhamya mu rukiko, urubanza rurahagarikwa.

Nyuma, Kobe yasabye imbabazi, avuga ko uwo mukobwa "atafashe ibyabaye nk'uko we yabifashe". Iby'iki kibazo byakemuriwe hanze y'inkiko. Kobe Bryant n’umugore we Vanessa Bryant, babyaranye abakobwa 4 ari bo; Gianna, Natalia, Bianca na Capri. Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna bombi bahitanywe n'impanuka y'indege.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntakirutimana Venant4 years ago
    Imana yakire abobavandimwe muntama zayo





Inyarwanda BACKGROUND