RFL
Kigali

Imyumbati, ibirayi n’imboga byafashije Perezida MUSEVENI gutakaza ibiro 30 byose

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/01/2020 15:51
0


“Nari nsanzwe numva ndi muzima nta kibazo mfite, ariko abaganga bambwiye ko nshobora kuzagira ibibazo bitewe n’umubyibuho mpitamo kugabanya ibiro” Perezida wa Uganda, Yoweli MUSEVENI.



Perezida Museveni w’imyaka 75 y’amavuko avuga ko atigeze agenzura ibiro bye kugeza ubwo agize ibiro 106 byose. Aherutse kwanga gusubiza itangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga ku bibazo bamubazaga  bijyanye no kuba nyuma yo kugabanya ibiro agaragara nk’umuntu unaniwe.

Ibyo bibazo yabisubirije ku rubuga rwe aho yavuze ko impamvu yamuteye kugabanya ibiro ari uko abaganga basanze umubyibuho we ushobora kuzamutera ibibazo mu gihe kiri imbere.

Avuga ko kuri ubu ibiro 76 asigaye afite bihura neza n’ikigero arimo gusa ntiyigeze atangaza igihe byamufashe kugabanya ibiro 30 byose.

Yabwiye BBC ati”Ndya imyumbati kuko ntakunda ibiryo by’abanyamahanga, nirira ibyo kurya byacu ari byo imyumbati, ibitoki, amasaka n’imboga.”

Yunzemo ati "Ndya duke mu gitondo ubundi nkanywa amazi menshi n’ikawa itarimo isukari kuko atari nziza ku buzima bw’umuntu, nimugoroba mfata ibirayi bibiri byo muri Irland ubundi nkarya imboga kugira ngo mfashe igifu mu igogora."

Mu bigaragara kugira ngo Museveni atakaze ibiro byanamusabye kurya gacye gashoboka. Ubusanzwe ibijumba n’imyumbati bikize kuri fibre ifasha kugira ubuzima bwiza n'ubwo bitagabanya umubyibuho.

Mu mwaka wa 2015 ubwo Barack Obama yahuraga na Museveni yamubwiye ko agaragara nk’umwana muto, Museveni ati “Nibagiwe kumubwira ko impamvu nagaragaraga neza ari uko nariye ibiryo byo muri Uganda."

Perezida MUSEVENI asaba abaturage be kwirinda ibyo kurya bituruka mu mahanga kugira ngo birinde indwara.

MUSEVENI yagiye ku butegetsi kuva mu mwaka w’1986, kuri ubu muri iki gihugu bari mu myiteguro y’amatora ya manda ya 6 mu mwaka wa 2021. BOBI Wine w’imyaka 37 y’amavuko yiteguye guhangana na Museveni muri aya matora.

 Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND