RFL
Kigali

Cadette watandukanye na Sano agiye gukora ubukwe n'umuyobozi muri Leta wamukoye Miliyoni 4Frw (IVUGURUYE)

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2020 15:22
5


Uwera Carine [Cadette] watandukanye n’umuhanzi Sano Olivier bari bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo, yemeje ko agiye gukora ubukwe n'Umuyobozi muri Leta atifuje gutangaza amazina.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Cadette yavuze ko ku Cyumweru umukunzi we yatanze inkwano mu muryango we mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati "Yatanze inkwano ya Miliyoni 4 Frw ku Cyumweru twasoje. Umuhango wabereye hano muri Amerika." Yavuze ko we n'umukunzi we banogeje umushinga w'ubukwe bwabo buzaba mu mpera za Nyakanga 2020.

Ku bijyanye n'ibivugwa ko atwite inda y'amezi atatu, Cadette yavuze ko atari byo. Yungamo ati "Kandi sinabihakana bibaye ari byo kuko nkunda abana."

Mu ntangiriro za Kanama 2019 Cadette n’umuhanzi Sano Olivier bihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. Icyo gihe Sano Olivier yasohoye ingingo icumi yashingiyeho ashyira iherezo ku rukundo rwe na Cadette bari bamaranye imyaka irenga itatu.

Cadette yavuganaga akababaro akavumira ku gahera Sano wamwanze hashize igihe bavuye guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda. Ibitekerezo bya benshi byanyujijwe henshi bakomeza Cadette bamubwira ko azabona undi umuhoza amarira.

Cadette ari mu Rwanda yabwiye INYARWANDA, ko yatangiye ubuzima bushya nyuma y’uko atandukanye na Sano Olivier yahaye urukundo rwe kuko yumvaga ari umurokore nk’ingingo yashingiyeho igihe kinini, yumva ko atahemukirwa ‘n’umwana w’Imana’.

Inkuru bifitanye isano: -Ikiganiro kirambuye na Cadette: Yavuze ku modoka n'ikibanza yaguriye umuhanzi Sano wamubenze yitwaje ingingo 10

-Ikiganiro na Cadette yavuze intangiriro y'urukundo rwe na Sano, ibyo yamushinje, gusubirana n'ibindi

Cadette yatandukanye n'umuhanzi Sano bari bamaranye imyaka itatu mu rukundo

Cadette yatangaje ko yagishije inama umubyeyi we

KANDA HANO: IKIGANIRO NA CADETTE AVUGA BIRAMBUYE IBY'URUKUNDO RWE N'UMUHANZI SANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bobo4 years ago
    Be strong sis matunda iko mbere and it is not the end of world
  • Jenny4 years ago
    Cadette watandukanye nigisambo cyihishe muri gospin ark NGO pastor wagiriye iyombwebwe inama yashakagako arongora umukobwa abereye we wabo karabaye abakobwa turahururijweeeeeeee, Congz Cadette mwiza , uruhungu rwururezi rubavaza bucura wamurezi babucura barababaza babaririye nayabo Niko iwanyu bakureze cg nako gapastor gakunda ibyubusa nkimvunja??
  • maso4 years ago
    Ni ubwa mbere mbonye umuhungu w'igicucu kabisa. Ariko muzarebe iherezo rye rizaba ribi kabisa kandi azicuza abere benshi isomo
  • edmond4 years ago
    nisawa two
  • byukusenge jean damacseni3 years ago
    imana ikiriza mukwiheba dore abonye uwobazambikana impeta bazagire urugo ruhire.





Inyarwanda BACKGROUND