RFL
Kigali

Menya igihe ukwiye kumara woza amenyo yawe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/01/2020 15:23
0


Niba ushishikajwe no kugira isuku, birumvikana ubwo ushobora kuba wibaza igihe wamara woza amenyo yawe ukagera ku isuku wifuza. Ese ushaka kumenya igihe uzaba wanogeje neza amenyo yawe? Bizagufata iminota igahe?



INYARWANDA irakumara amatsiko binyuze mu bushakashatsi bw'umunyamakuru n'urubuga Colgate.com dukesha iyi nkuru. Abahanga benshi by'umwihariko abo mu buvuzi bw'amenyo bemeza ko iminota myiza yo kumara woza amenyo ukizera isuku yayo ari iminota byibura ibiri (2). 

Dr Anna Guarna, mu bushakashatsi yakoze yasanze abarwayi b'amenyo bose yagezeho batarozaga amenyo yabo iminota igeze kuri ibiri mu gihe cy'imyaka ibiri (2). Ku bantu rero bajyaga boza amenyo iminota iri hasi y'ibiri turabasaba byibura kuyigira itatu.

N'ubwo tubasaba kumara iminota itatu, turabasaba no kumenya neza ko impande zose wazigezeho mu gihe uri koza amenyo yawe. Ujye wibuka kugeza uburoso ku mpande zose, ni ukuvuga hasi, hejuru,....Nutoza amenyo yawe igihe gihagije uzamenye ko uzahura n'ibibazo mu gihe gito kandi bigutunguye.


ESE KOZA AMENYO IGIHE KIREKIRE BIGIRA INGARUKA?

Koza amenyo igihe kirekire nta ngaruka bigira ku buzima. Ingaruka ziba mu gihe wogeje amenyo uhatiriza cyangwa ukuba cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND