RFL
Kigali

Peter Msechu watsinze muri Tusker Project yakoze ubukwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2020 11:37
0


Umuhanzi Peter Msechu wegukanye umwanya wa Gatatu mu irushanwa ry’abanyempano mu muziki rya Tusker Project mu 2010, yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we Amariss Muffa.



Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2010. Bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu mu rusengero rwa Evangelical Lutheran Church rwo muri Tanzania.

Peter wahagaritse muzika mu 2018 yasohoye amafoto n’amashusho kuri konti ye Instagram ahishura ibihe by’umunezero n’umukunzi we avuga ko urupfu ari rwo ruzabatandukanya.

Bombi basanzwe bafitanye abana babiri. Muffa yavuze ko yatangiye gukundana na Peter mbere y’ubwamamare bwe arenzaho ko ari we mugabo yahoze asengera ubuzima bwe bwose.

Peter wakunzwe mu ndirimbo nka “Nimesamehe” yaririmbye anabyina mu bukwe bwe bwitabiriwe n’inshuti, imiryango n’abandi.

Uyu muhanzi yamenyekanye birushijeho binyuze mu irushanwa rya Tusker Project ryo ku nshuro ya kane. Yabaye uwa Gatatu abanjirijwe na Alpha Rwirangira wabaye uwa mbere ndetse n’umunya-Uganda Davis Ntare wabaye uwa kabiri.

Yavutse mu 1988 muri Kigoma mu Majyaruguru ya Tanzania hafi n’umupaka w’u Burundi. Urugendo rw’umuziki yarutangiye afite imyaka 10 ahereye muri korali y’urusengero rwa Kigoma Lutheran.

Azwi cyane mu ndirimbo nka “Nyota”, “Relax”, “Hasira Hasara” n’izindi.

Peter yavuze ko azakomeza gukunda Amariss kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka

Bakoze ubukwe bunogeye ijisho bwaranzwe no gucinya akadiho ku mpande zombi

Amariss yavuze ko yahaye ikibanza mu mutima we Peter mbere y'uko amenyekana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND