RFL
Kigali

Kobe Bryant n'umwana we bahitanywe n'impanuka y’indege

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/01/2020 23:19
3


Icyamamare mu mukino w’intoki wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka ‘NBA’ Kobe Brayant yitabye Imana kuri iki cyumweru aguye mu mpanuka y‘indege yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze mu gace ka Calabasas mu mujyi wa Los Angeles nk’uko byemejwe na Police yo muri leta ya California.



Kobe Bryant yaguye muri kajugujugu yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri iki Cyumweru. We n’abandi bantu 4 bari bayirimo nta n’umwe wabashije kuyirokoka nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo TMZ na New York Times. Umukobwa we y'imyaka 13, Gianna Bryant nawe yahitanywe n'iyi mpanuka. 

Polisi yo muri Leta ya California yemeje urupfu rwa Kobe Bryant, aho yavuze ko ahagana mu masaha ya saa yine z’amanywa kajugujugu yari arimo ari kumwe n’abantu bane, yageze ku musozi wa Calabasas ifatwa n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, hakorwa ubutabazi bw’ibanze ariko birangira iki cyamamare gisezeye ku isi y’abazima.

Abantu benshi babanje kugira ngo ni impanuka ishobora gutuma akomereka ariko akaza kira, ariko byarangiye yitabye Imana.

Uyu mugabo yakiniye ikipe ya Los Angeles Lakers imyaka 20 kuva mu 1996 aza guhagarika gukina mu 2016, akaba yaratwaye NBA inshuro 5, atorwa inshuro 4 nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri Amerika.

Ubutumwa bwa nyuma yanditse mbere y'uko yitaba Imana, Bryant yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ashimira James aho yagize ati “Komeza uteze imbere umukino. Ndakubaha cyane muvandimwe.”

Kobe Bryant kuri uyu wa Gatandatu nibwo Lebron James bahanganye mu kibuga igihe kirekire, ubu akaba yaraje muri iyi kipe Kobe yakiniye yamuciyeho k’urutonde rw’abatsinze amanota menshi mu mateka ya NBA afata umwanya wa 3.

Kobe Bryant yapfuye afite imyaka 41 y’amavuko. Yasize umugore we Vanessa Bryant n’abana 3 dore ko uwa kane nawe yahitanywe n'iyi mpanuka yahitanye uyu mugabo wubatse ibigwi mu mukino wa Basketball ku Isi.


Kobe Bryant yitabye Imana azize impanuka y'indege


Kobe Bryant asize amateka akomeye muri NBA


Kobe Bryant ari ku mwanya wa kane mu batsinze amanota menshi muri NBA



Ubutumwa bwa nyuma Kobe Bryant aheruka gushyira ku rukuta rwa Instangram ashimira LeBron James

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Enzo4 years ago
    Legends never die
  • Lion eye4 years ago
    RIP K.Bryant ! We love you
  • Anitha Allen4 years ago
    Rest in paradise kobe 😭😭😭😭





Inyarwanda BACKGROUND