RFL
Kigali

AMIR yatangaje ko ibigo by'imari iciriritse bigiye gutangira gutanga inguzanyo ku bwinshi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/01/2020 19:07
0


Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n'ubuyobozi bwa AMIR, bwatangaje ko umwiherero w'iminsi 2 bwagiranye n'abayobozi b'ibigo by'imari iciriritse, wigiwemo byinshi by'ingirakamaro ku buryo ubu ibigo by’imari iciriritse bigiye gutangira gutanga inguzanyo ku bwinshi, hakagaragara impinduka zijyanye n'iterambere ku bazahitamo gukorana n'ibi bigo.




Uyu mwiherero witabiriwe n'abayobozi b'ibigo by'imari iciriritse n'abafatanya bikorwa ba AMIR

Uyu mwiherero ngarukamwaka wabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane tariki 23 kugera ku wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2020, uhuza abayobozi b’ibigo by'imari iciriritse n'urwego rwa AMIR (Association of Microfinance institutions in Rwanda) ruhuza ibigo by’imari bikora umwuga wo guteza imbere abifuza iterambere rinyuze mu bigo by’imari iciriritse mu Rwanda birimo nka za SACCO, Microfinance Bank, Microfinance ltd n’ibindi.

Ni umwiherero waranzwe n'ibiganiro bigamije kurebera hamwe icyerekezo cy'uru rwego rw'imari. Baganiriye kandi ku byo uru rwego rumaze kugeraho, ibibazo rufite n'amahirwe ahari ashobora gutuma ibigo by'imari iciriritse bishobora gukora neza kurushaho. Wari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo hagati y'abayobozi b'ibigo by'imari iciriritse, kuko umuyobozi w'ikigo runaka kiri mu nzira y'iteramabere ashobora kwigira byinshi ku bunararibonye bwa mugenzi we uyobora ikigo runaka cyamaze kugera ku iterambere.

Aimable NKURANGA Umuyobozi Mukuru w'urwego rwubaka ubushobozi bw'ibigo by'imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), yabwiye inyarwanda.com ko ikindi kintu gikomeye bakomojeho muri uyu mwiherero ari uguhwitura bimwe mu bigo by'imari iciriritse bitaguriza abaturage amafaranga kandi bifite menshi kuri za konti zabyo.

Aimable NKURANGA yagize ati"Iyo urebye imibare ikwereka uko ibigo by'imari bihagaze, harimo bimwe muri ibyo bigo ureba ku mibare ugasanga ntabwo birimo bitanga amafaranga uko byakabaye biyatanga, ugasanga amafaranga aracyarunze kuri konte. Ibyo nabyo twabigarutseho mu rwego rwo guhwiturana".


Aimable NKURANGA Umuyobozi Mukuru wa AMIR mu Rwanda

Yakomeje avuga ko nubwo atabirondora mu mazina, hari ibigo babonye bifite agatubutse kuri za konte bikenewe guhwiturwa kugira ngo amafaranga biyageze ku bagomba kuyakoresha bakayabyaza imishinga igomba kubavana mu bukene ikagirira n'igihugu akamaro.

Yanenze abayobozi b'ibigo by'imari iciriritse bigumira mu biro byabo bategereje ko umunyamuryango ahabasanga akabasaba serivisi. Avuga ko bongeye kubibutsa ko ari bo bakwiriye gutera intambwe bagasanga abanyamuryango, bakaba ari nabo bafata iya mbere bakibuka gutinyura abagitinya gukoresha inguzanyo kuko byungura impande zombi, umuturage agatera imbere n'ikigo cyamugurije kikabyungukiramo.

Aimable NKURANGA yakomeje avuga ko bumvikanye n'ibigo by'imari ko bigiye gutanga amafaranga cyane kurusha uko byajyaga bikorwa. Yasabye abanyarwanda baba abanyabukorikori, abahinzi borozi, abacuruzi n'abandi  gutinyuka gukorana n'ibigo by'imari iciriritse kugira ngo icyo bavanaga mu mirimo basanzwe bakora cyiyongere bunguke byinshi, igihugu gitere imbere kandi batambuye ababagurije.

Dative NZASINGIZIMANA Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'imari iciriritse cyitwa "DUTERIMBERE" giharanira iterambere ry'umunyarwandakazi n'abanyarwanda b'amikoro aciriritse, yabwiye inyarwanda.com ko uyu mwiherero wagaragaje ko hari igice kinini cy'abanyarwanda ibigo by'imari iciriritse bitarageraho.

Yagize ati"Iyo urebye igipimo cy'inguzanyo tumaze gutanga n'abanyarwanda bakeneye inguzanyo, ubona ko bikiri hasi. Icyo tuganiriyeho ni buryo ki twakongera ibikorwa byo kwegera abanyarwanda bakeneye serivisi mu rwego rwo kubakangurira kumenya kuzigama no gukorana n'ibigo by'imari."

Yakomeje avuga ko ubu bagiye gukangurira abaturage bakamenya gukorana n'ibigo by'imari, bakava ku muco wo gutwara amafaranga mu mufuka. Nk'abegeranye nabo kandi babana nabo umunsi ku wundi, yavuze ko ibi bizagira umumaro ku buryo uyu mwaka wa 2020 uzaba mwiza haba ku ruhande rw’ibigo by’imari n’abagenerwa bikorwa babyo. Yakomeje avuga ko uyu mwiherero uzasiga benshi bamenye agaciro ko gukorana n'ibigo by'imari no gucunga neza inguzanyo bahawe kuko bagiye kunoza imikorere.

Yashimiye urwego rwa AMIR rukorera ubuvugizi ibigo by'imari iciriritse, rugatanga n'amahugurwa ku bakozi b'ibi bigo mu rwego rwo kubyongerera ubushobozi. BYUKUSENGE Candide Umucungamutungo wa SACCO Intwari Save, mu kiganiro kigufi yahaye inyarwanda.com yavuze ko uyu mwaka hari ikintu kinini abona ibigo by’imari iciriritse bizungukira kuri AMIR. Yibanze cyane ku mahugurwa uru rwego ruzatanga ku bigo by’imari muri uyu mwaka anavuga ku buryo bushya bazigishwa bwo gutangamo inguzanyo.

Abayobozi b'ibigo by'imari bagiye bungurana ibitekerezo



Hitabiriye abafatanyabikorwa ba AMIR batandukanye



Abayobozi b'ibigo by'imari bitabiriye uyu mwiherero bagiye guhindura imikorere


Ubuyobozi bwa AMIR bwishimiye uko umwiherero wagenze

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND