RFL
Kigali

New Generation Revival na Gospel Share bateguye igiterane bise 'Heart Cry For Youth Revival'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/01/2020 0:04
0


New Generation Revival ku bufatanye na Gospel Share bateguye igiterane kizaba tariki ya 26/01/2020. New Generation Revival akaba ari urubyiruko rwishyize hamwe ruturuka mu nsengero zitandukanye.



Iki giterana gifite intego igira iti: “Umutima uririra ububyutse mu rubyiruko (Heart Cry For Youth Revival)”. Ubwo twaganiraga na Nkurunziza Denis ari we Imana yahaye iri hishurirwa, yatubwiye ko iri ari ihishurirwa Imana yamuhaye, nyuma yo kubona ukuntu urubyiruko rugenda rwangirika umunsi ku munsi, satani agenda arwigarurira mu buryo butangaje kandi bugira ingaruka mbi cyane kuri bo.

Ati "Numva umutwaro wo kuvuga ubutumwa kugira ngo dutarure izo ntama zazimiye (Unbelievers n'abakijijwe ariko bari mu buyobe bw'ama doctrine apfuye) ukomeza kundemerera cyane, no kumva ijwi ry' Imana rimpata rimbwira ko mpagurutse n'imbaraga zanjye zose, nkafatanya n'abandi duhuje umutwaro, hari icyo Imana yadukoresha mu ntege nke zacu, ikatwuzuza imbaraga zayo, mu guhembura ubwoko bwayo n' umurimo wayo."


Pastor Senga Emmanuel, Pastor Hortense Mazimpaka, Ev Huduma James ni bo batumirwa bazigisha urubyiruko kuri uwo munsi, mu buryo bwo guhana amagambo ari nako basengera ububyutse mu rubyiruko (Panel Discussion Press and Prayer). Icyo gitaramo kizitabirwa n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe muri ino minsi nka Papi Clever, Serge Rugamba, Danny Mutabazi. Iki giterane kizabera kuri Solas Ministries ku Kacyiru.


Iki giterane giteganyijwe kuri iki cyumweru 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND