RFL
Kigali

Ubutwari Tournament 2020: Bigoranye Police FC ikuye intsinzi kuri Kiyovu Sport mu mukino wabonetsemo ikarita itukura - Amafoto

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/01/2020 21:28
0


Ku munsi wa mbere w’imikino y’irushanwa ry’Ubutwari, Police FC yabonye ikarita itukura ya Aimable Nsabimana, yatahukanye amanota atatu biyigoye nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport yatumiwe mu irushanwa gusimbura Rayon Sports, ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.



Mbere y’uko umukino utangira abakapiteni b’amakipe yombi babanje gusoma ubutumwa bukubiye mu nsanganyamatsiko yuyu mwaka  yo kuzirikana intwari z’igihugu, aho igira iti “Ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu”.

Police Fc niyo yatangiye umukino neza, isatira izamu rya Kiyovu Sportryari ririnzwe na Bwanakweli emmanuel wakiniye Police  Fc igihe kirekire.

Ku munota wa Gatatu w’umukino ubwo  Kiyovu Sport yari ikishakisha, Ngendahimana Eric yayisekuye igitego yatsindishije umutwe, ku mupira w’umuterekano wari utewe na Mpozembizi Mohamed.

Police FC yakomeje gukina neza ishyira igitutu kuri Kiyovu Sport, ihusha uburyo bubiri bwari kuvamo ibitego ariko ku munota wa 8’ Iyabivuze Osee azamukana umupira anyuze ku ruhande rw’iburyo, hakaba  ibumoso bwa Kiyovu Sport asiga Nahimana Isiaka atsindira Police Fc igitego cya kabiri.

Ku munota wa 26’ nyuma yo kubona ko Kiyovu Sport itari kugera imbere y’izamu rya Police Fc inshuro nyinshi ngo igerageze uburyo bwo kwishyura, umutoza Ruremesha Emmanuel yafashe icyemezo akura mu kibuga Ishimwe Saleh wakinaga mu kibuga hagati ashyira mu kibuga rutahizamu Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro.

Nyuma yuko Rutsiro yinjiye mu kibuga, Kiyovu Sport yahise icurika ikibuga isatira izamu rya Police FC ku buryo bugaragara, ihererekanya neza umupira mu kibuga hagati, inahusha ibitego byinshi byabazwe, binyuze ku basore bayo barimo Armel Ghislain, Nizeyimana Rutsiro na Martin Fabrice.

Kiyovu Sport yakomeje gusatira izamu rya Police FC ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira Police FC iri imbere ku ntsinzi y’ibitego bibiri ku busa (2-0).

Igice cya kabiri cyatangiye Kiyovu Sport ishaka uburyo bwo kwishyura, ihererekanya neza mu kibuga hagati arinako ikina imipira miremire igana mu rubuga rw’amahina rw’ikipe ya Police FC.

Haringingo Francis utoza Police FC yakoze impinduka avana mu kibuga Kubwimana Cedric hinjira Harerimana Obed, Nduwayo Valeur asimbura Ngendahimana Eric watsinze igitego cya mbere, mu gihe Ntirushwa Aime yasimbuye Mico Justin wari wahize igitego akakibura.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sport yasatiriye izamu rya Police FC mu minota myinshi y’umukino, yakoze impinduka ivana mu kibuga Nsengiyumva Mstapha, hinjira Tuyishime Benjamin, mu gihe Saba Robert yasimbuwe na Ndayisaba Hamidou.

Nyuma yo gukomeza gukomanga imbere y’izamu rya Police Fc inshuro nyinshi bikanga, ku munota wa 71’ Saba Robert yishuye igitego kimwe muri bibiri batsinzwe, nyuma y’ishoti rikomeye yateye mu izamu rya Police FC.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Police FC ikiri imbere n’ibitego 2-1, maze hongerwaho iminota 4.

Hashize iminota ibiri gusa mu minota ine yongeweho, kapiteni wa Police FC Nsabimana Aimable yakoreye ikosa Nizeyimana Jean Claude, maze ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri ahita ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Umukino warangiye Police FC itahukanye intsinzi ya mbere mu irushanwa ry’Ubutwari 2020, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-1.

Police FC Xl: Habarurema Gahungu, sabimana Aimable, Ndayishimiye Celestin, Musa Omar, Mpomezi Mohamed, Ngendahimana Eric, Iyabivuze Osee, Kubwimana Cedric, Munyakazi Yussuf, Mico Justin na Nshuti Savio.

Kiyovu Sport  Xl: Bwanakweli Emmanuel, Serumogo Ally, Mutangana Derrick, Mbogo Ally, Nahimana Isiak, Habamahoro Vincent, Ishimwe Saleh, Twizeyimana Martin Fabrice, Armel Ghislain na Nsengiyumva Mustafa.

Imikino y’umunsi wa Kabiri w’iri rushanwa iteganyijwe ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, aho Kiyovu Sport na Mukura zizakina saa Cyenda zuzuye (15h00’), naho APR FC na Police FC zabonye amanota atatu ku munsi wa mbere zizisobanura saa Kumi n’ebyiri zuzuye (18h00’), imikino yose ikazakinirwa kuri Stade ya Kigali.

AMAFOTO YARANZE UMUKINO


Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga



Abakapiteni b'abamike yombi basoma insanganyamatsiko y'umunsi wo kuzirikana Intwari z'igihugu


Abafana ba Police FC bari babukereye


Abafana ba Kiyovu Sport n'ingoma zabo bari baje gushyigikira ikipe yabo


Abayobozi ba Kiyovu Sport na Theodore wahoze muri Komite yayo


Gacinya wayoboye Rayon Sports yari yitabiriye uyu mukino


Savio ahanganye n'umukinnyi wa Kiyovu


Nsabimana Aimable yabonye ikarita itukura muri uyu mukino



Haringingo Francins utoza Police FC


Iyabivuze watsinze igitego cya kabiri cya Police FC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND