RFL
Kigali

Ubutwari Tournament 2020: APR FC yateye intambwe igana ku gikombe nyuma yo kwisasira Mukura - Amafoto

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/01/2020 18:00
0


Ikipe y’ingabo z’igihugu ‘APR FC’ yatangiye neza irushanwa ry’ubutwari 2020, nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa mbere wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.



Mbere y’uko umukino utangira abakapiteni b’amakipe yombi baqbanje gusoma ubutumwa bukubiye mu nsanganyamatsikoyuyu mwaka  yo kuzirikana intwari z’igihugu, aho igira iti “Ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu”.

Ni umukino watangiye ukerereweho iminota ibiri ku gihe cyari gisanzwe, kuko watangiye saa 15h02’ mu gihe byari biteganyijwe ko umukino utangira saa 15h00’.

APR FC yatangiye umukino neza isatira izamu rya Mukura VS, kuko yatangiye ibona imipira y’imiterekano’Corner’, ikanagerageza guhererekanya neza mu kibuga hagati.

Ku munota 17 w’igice cya mbere binyuze kuri Manishimwqe Djabel, APR Fc yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ariko umunyezamu wa Mukura Victory Sport Bikorimana Gerard aratabara.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Mukura yakinnye neza inagerageza uburyo bwo gutsinda igitego ubwo rutahizam Muniru Rahman yateraga ishoti rikomeye mu izamu rya Rwabugiri Omar, agasimbuka umupira akawukuramo.

Binyuze kuri Ntwali Evode, Muniru, Ramadhan na Ndizeye Innocent, Mukura yakomeje gukina neza mu kibuga hagati bagerageza no gusatira izamu rya APR FC inshuro nyinshi ari nako ubwugarizi ndetse na bamwe mu bakinnyi bakina mu kibuga hagati muri APR FC bagendaga bakora amakosa.

Abakinnyi ba Mukura bakomeje kotsa igitutu izamu rya APR FC, maze ku munota wa 35, Muniru Abdul azamukana umupira asiga ubwugarizi bwa APR FC ahita atanga umupira kwa Ntwali Evode wahise ufungura amazamu atsindira Mukura igitego cya mbere, atigeze yishimira kubera ko yatsindaga ikipe yamugejeje ku rwego ariho.

Ibyishimo by’abafana ba Mukura batari benshi ku kibuga ntibyamaze akanya kanini kuko nyuma y’iminota ibiri gusa, ku mupira wari uturutse kwa Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende, Byiringiro Lague yafashe umupira acenga Jacques Olih wari mu bwugarizi bwa Mukura atera ishoti rikomeye mu izamu atsindira APR FC igitego cyo kwishyura.

APR FC yakomeje gukina neza ishaka igitego cyo gukora ikinyuranyo, maze iza kubigeraho ku munota wa nyuma w’inyongera kugira ngo igice cya mbere kirangire, nyuma y’ikosa ryakozwe na Manzi Aimable watakaje umupira hafi y’izamu rya Bikorimana Gerard, umupira utewe ugera kwa Danny Usengimana wahise utsinda igitego n’umutwe.

Igice cya mbere cyahise kirangira APR FC iri imbere n’ibitego 2-1

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Mukura Victory Sport, aho umutoza Tony Hernandez yakuye mu kibuga Jacques Olih wagaragaje urwego ruciriritse hinjira Umwungeri Patrick, Ndizeye Innocent nawe asohoka mu kibuga hinjira Tuyishimire Eric Congolais, Mbazumutima Mamadou asimbura Ntwali Evode na Munezero Dieudonne wasimbuye Gael Duhayindavyi.

Umutoza Adil yahaye umwanya abakinnyi batandukanye batajya babona umwanya wo gukina muri Shampiyona barimo umunyezamu Ahishakiye Hertier wasimbuye Rwabugiri, hinjira kandi  Anicet, Ngabonziza Guillain wasimbuye Byiringiro Lague, Mushimiyimana Mohammed na Nshuti Innocent.

APR FC yakomeje gukina neza mu kibuga hagati isatira izamu rya Mukura ku buryo bugaragara, inahusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego.

Nshuti Innocent winjiye mu kibuga asimbura yatsindiye APR Fc igitego cya Gatatu ku munota wa 88’ ku ishoti rikomeye cyane yateye, Gerard ananirwa kuwukuramo.

Iminota 90 y’umukino yarangiye APR FC ibonye amanota atatu ya mbere mu irushanwa ry’ubutwari, nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 3-1.

Mukura VS: Bikorimana Gerard (1), Rugirayabo Hassan (5), Biraboneye Aphrodis (25), Jacques Olih (19), Manzi Aimable (13), Mutabazi Hakim (6), Niyonkuru Ramadhan (23), Duhayindavyi Gael (8), Ndizeye Innocent (7), Muniru Rahman Abdul (9) na Ntwali Evode (10).

APR FC XI: Rwabugiri Omar (1), Manzi Thierry (4), Imanishimwe Emmanuel (24), Ombolenga Fitina (25), Butera Andrew (20), Bukuru Christophe (15), Manishimwe Djabel (10), Ishimwe Kevin (11), Byiringiro Lague (14) na Usengimana Danny (19).

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu munsi wa mbere w’irushanwa ry’ubutwari, urahuza Police FC na Kiyovu Sports saa Kumi n’ebyiri zuzuye.

AMAFOTO YARANZE UMUKINO


Abakinnyi 11 ba Mukura babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga


Abafana ba APR FC bari babukereye


Ni umukino witabiriwe n'ingeri zitandukanye


Umuyobozi wa FERWAFA nawe yitabiriye uyu mukino



Ndizeye Innocent wa Mukura na Imanishimwe Emmanuel bahanganiye umupira


Manishimwe Djabel ayobora umupira



Abakinnyi ba APR FC bishimira intsinzi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND