RFL
Kigali

Abafana ba Manchester United bateguye imyigaragambyo yo kwamagana abayobozi b’iyi kipe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/01/2020 15:39
0


Bitewe n’akababaro gakabije Abafana ba Manchester United bafite baterwa n’imyitwarire y’ikipe yabo, iri gutsindwa umusubirizo biyemeje gukora imyigaragambyo yo kwamagana abaherwe b’Abanyamerika baguze ikipe yabo aho biyemeje gusohoka ku kibuga umukino utarangiye kuwa 01 Gashyantare 2020.



Aba bafana bavuze ko ku mukino uzahuza Manchester United na Wolves uzaba kuwa 01 Gashyantare bazasohoka ku kibuga mu kivunge umukino utarangiye mu rwego rwo kwamagana umuryango w’aba Glazer waguze ikipe ukaba umaze nta cyerekezo kigaragara iyi kipe ifite, dore ko iri kurindimuka gahoro gahoro.

Gusohoka muri stade ku munota wa 58 ni mu rwego kandi rwo kwibuka impanuka y’i Munich yahitanye bamwe mu bakinnyi ba Manchester united mu mwaka wa 1958.

Aba bafana ngo barateganya gusohokera icyarimwe muri stade ku munota wa 58 mu rwego rwo kwereka aba baherwe ko kwinangira bakanga kugura abakinnyi bakomeye ngo baze kurokora iyi kipebyababaje, kandi bagomba kurwana ku ikipe yabo kugeza ku munota wa nyuma.

Nyuma yo gutsindwa na Bunley ibitego 2-0abafana ba United bavugirije induru abakinnyi babo, Glazer family na Ed Woodward. Aba bafana barahiriye gukomeza kwamagana aba baherwe babo banga kugura abakinnyi.

Mu mikino 24 ya shampiyona y’ubwongereza ‘English Premier League’ Manchester United imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino, ifite amanota 34 ikaba iri ku mwanya wa Gatanu, ikaba irushwa na Liverpool iyoboye urutonde rwa shampiyona amanota 33.

Abakunzi b’iyi kipe yiyitirira amashitani atukura bafite impungenge ko uyu mwaka batazasoza mu makipe ane ya mbere, bityo bakaba nta Champions league bajyamo ku yindi nshuro.


Abafana ba Manchester United bateguye imyigaragambyo yo kwamagana abayobozi b'iyi kipe


Ed Woodward na Glazer Family ntibameranye neza n'abafana ba United


Abafana bemeje ko bazasohokera rimwe mu kivunge umukino wa Wolves utarangiye


Manchester United ntihagaze neza muri iyi minsi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND