RFL
Kigali

Uwamahoro uhatanye muri Miss Rwanda yabaye uwa mbere utanze Telefoni muri gahunda ya Connect Rwanda

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:25/01/2020 13:23
0


Umukobwa witwa Uwamahoro Phoebe ufite nimero 50 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 yabimburiye abandi atanga telefoni muri gahunda ya Connect Rwanda.



Abinyujije kuri konti ya Twitter Uwamahoro uhatanye muri Miss Rwanda yatangaje ko yishimiye kubimburira abandi bakobwa 54 atanga telefoni muri gahunda ya Connect Rwanda.

Uyu mukobwa yasabye Ishimwe Dieudonne utegura irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n'umunyabamanga wa Leta muri Minisiteri y'umuco n'urubyiruko kwinjira muri ubukangurambaga.

Irushanwa rya Miss Rwanda rigeze mu mahina ,ubu abakobwa 54 bose barareba uko bakwisanga muri 20 bazinjira mumwiherero.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa gatatu w'iki cyumweru gihuje abategura Irushanwa, sosiyete ya MTN Rwanda yasabye abakobwa bose bahata muri Miss Rwanda kugira uruhare mu bukangurambaga bwa Connect Rwanda ndetse hashyirwaho n'ibihembo ku bakobwa bazarusha abandi.

Connect Rwanda ni gahunda izafasha abanyarwanda benshi kugerwaho na telefoni zigezweho zikoresha ikoranabuhanga, kuva yatangizwa abayobozi, ibyamamare, ibigo bitandukanye n'abandi batanze umusanzu w'abo.

Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul Kagame yatanze telephone 1 500 anatangaza izo umuryango uzatanga harimo umufasha we watanze 27.

Mu bandi bazwi bitabiriye ubu bukangurambaga harimo Miss Mutesi Jolly nawe watanze telefoni 1.

Amajonjora y'icyiciro cya kabiri cya Miss Rwanda 2020 (Pre selection) azaba kuwa 01 Gashyantare 2020 mu ihema riberamo imurikagurisha i Gikondo aho abakobwa 34 bazarara bavuye mu irushanwa 20 bamererwe kw'injira mu mwiherero uzamara ibyumweru bitatu.

Uwamahoro Phoebe uhataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yatanze telefoni muri gahunda ya Connect Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND