Nzirorera Alexis washinze ishuri rihugura abize ibijyanye n’ubwubatsi no guhanga inyubako [Civil Engineering na Architecture] avuga ko arajwe ishinga no gutanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru ku buryo imishinga minini y’ubwubatsi iva mu maboko y’abanyamahanga igakorwa n’abanyarwanda.
Iyo urebye imishinga
minini y’ubwubatsi iri mu Rwanda, haba kubaka imihanda, ibiraro, inyubako
usanga bikorwa cyane n’ibigo by’abanyamahanga cyane cyane Abashinwa.
Ibi biterwa n’uko bateye
imbere cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga inyubako no kuzabaka.
Nzirorera Alexis ni umunyarwanda
wize ibijyanye n’ubwubatsi muri kaminuza zikomeye ku Isi harimo Havard
University aho yize ishami ryitwa Architecture Imagination na British Colombia
University aho yize ibyitwa Eco Design for Citizen Suburbs.
Mu mwaka wa 2018 yatangije
ishuri rihugura abize ibijyanye n’ubwubatsi [Civil Engeneering] no guhanga
inyubako [Architecture] kuko yabonaga abanyeshuri bo mu Rwanda hari ubumenyi
bukenewe ku isoko badafite.
Ati “ Nkirangiza kwiga
umushinga nakoze ITF [International Tennis Federation] yawemeje nk’umushinga
uteguye neza mu bijyanye na Tennis muri Afurika y’Uburasirazuba. Niho nakuye
igitekerezo ndavuga nti niba mu Rwanda hari abantu babyize imyaka irenze itanu
kubera iki batarabigeraho? Bituma mbona ko hari itandukaniro hagati y’ibikoreshwa
ku isoko n’ibiri kwigishwa mu makaminuza. Ndavuga nti amahugurwa nafashe reka
nshinge ikigo gitanga asa nayo.”
Nzirorera Alex avuga ko icyo
agamije ari uguhugura abari mu bwubatsi benshi ku buryo imishinga y’ubwubatsi
minini ihabwa abanyamahanga izagera aho ikorwa n’abanyarwanda ubwabo.
Ati “Niba imishinga yose
iremereye igihugu kijya gushaka abayikora bavuye mu bihugu bya kure ni uko hari
ubumenyi runaka tuba tudafite. Turashaka gukorana n’abanyamahanga baza kwigisha abanyarwanda gukora akazi ku buryo
mu myaka itanu cyangwa 10 tutazaba dukeneye guhamagara abo banyamahanga.”
Kuva Nziza Training yatangira mu 2018 bamaze kwigisha abanyeshuri bagera kuri 83. Mu mwaka ushize harangije 12 mu gihe muri uyu mwaka wa 2020 hasoje abagera kuri 71 biganjemo igitsina gabo dore ko abagore ari batanu gusa.
Abize ubwubatsi no guhanga inyubako 71 barangije amahugurwa muri Nziza Training Academy
TANGA IGITECYEREZO