Nyuma yo gukora ikizamini cy'isuzumabwenge (IQ) akerekana ubwenge buhambaye, Muhammad Haryz Nadzim yinjiye mu muryango w'abanyabwenge mu Bwongereza (Mensa UK). Uyu mwana afite ubuhanga butangaje mu byo akunda gukora harimo gusoma ibitabo ndetse n’ubugeni.
Mensa ni umuryango ugizwe n’inzobere ndetse n’abantu bafite ubwenge bwisumbuye. Uyu muryango kuwinjiramo ntabwo ari ibya buri wese bisaba kuba ufite ubudasa mu mitekerereze ndetse no mu mikorere.
Uyu mwana yahamagawe muri uyu muryango nk'uko
byatangajwe na John Stevenage uhagarariye uyu muryango muri United Kingdom (UK)
ubwo yavuganaga na CNN.
Igihembo Nadzim yahawe muri Nzeri 2019
Kugira ngo umuntu abashe kwinjira muri uyu muryango aba asabwa kubanza agakora ikizamini cy’isuzumabwenge (IQ), gusa abantu baba bemerewe gukora iki kizamini ubisanzwe ni ukuva ku myaka 10 kuzamura naho kuva ku myaka 1.5-10 bisaba guhura n’zinzobere mu mitekerereze ya muntu (psychologist) akaba ari we ugukoresha iki kizamini.
Ibi ni nabyo Ndzim ufite inkomoko mu gihugu cya Malaysia yakoze aho yahuye n’inzobere bikaza kurangira atsinze ku kigero cya IQ ingana na 142 aho yaburaga IQ ingana na 18 ngo agere ku kigero cya Albert Einstein wari ufite IQ 160 akaba umwe mu banyabwenge babayeho ku Isi.Nadzim ari kumwe na nyina
Uyu mwana
aciye agahingo ku myaka 3 ubu ni we muto utumiwe n'iki kigo. Nadzim ni umwana
ukomoka mu gihugu cya Malaysia akaba yahamagawe ngo yisunge abandi banyabwenge. Nyina wa Nadzim “Nur Anira Asyiki” usanzwe ari Engineer ukorera mu Bwongereza
yatangaje ko uyu mwana yavukanye ubwenge budasanzwe ndetse ko bamenye ko ari
umuntu udasanzwe atarakora iki kizamini. Uyu mubyeyi yatangaje ko ashimishijwe
n’intamwe uyu mwana we ateye kuko ntabwo ari ibya buri wese kwinjira muri uyu
muryango ku myaka 3.
Bimwe mu bintu akunda gukora harimo gukora ubugeni, kuririmba, gusa amarange ndetse no gusoma ibitabo ku rwego rwo hejuru. Undi muntu wabayeho wari warigeze gutumirwa ni ” Elise Tan-Roberts” hari mu 2009 aho yatumiwe afite imyaka 2 n'amezi 4.
Src: CNN
TANGA IGITECYEREZO