RFL
Kigali

Ibintu 10 bidasanzwe ku gihugu cy’u Bushinwa

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:26/01/2020 11:31
0


Mu bihugu byose bituye isi buri kimwe kigira umwihariko wacyo, nubwo bitabujije ko hari ibyo ushobora gusanga bihuriyeho. Gusa na none hari ibihugu usanga bifite umwihariko kurusha ibindi. U Bushinwa bufite byinshi bitangaza buri wese uturutse mu kindi gihugu. Yaba amateka yacyo, imico y’abaturage n’ibindi bitandukanye.



1.Mu Bushinwa, iyo umuntu afite agatubutse akoze icyaha cyamufungisha  ashaka umuntu akamuha amafaranga menshi afatika maze uwo muntu agafungwa mu mwanya we.

 2.Mu Bushinwa , hari uburyo bwo kuri murandasi bwo kugura cyangwa gukodesha umukobwa akakubera inshuti (girl-friend) mu gihe runaka cyarangira ukamwishyura ayo mwumvikanye akikomereza, aho usanga benshi bishyurwa amadolari 31 ku cyumweru.

 3.Abantu b’urubyiruko mu Bushinwa bagurisha zimwe mu ngingo z’imibiri yabo kugira ngo bakunde babone amafaranga yo kugura iPhone.

4.Kubaka inzu mu Bushinwa si amajyambere baba barangamiye cyane ahubwo ni ukugira ngo ama kompanyi y’ubwubatsi abone akazi kandi banarwanye ubushomeri bukabije.

5.Umuntu umwe mu baturage batanu batuye isi ni umushinwa. Ubushinwa ni cyo gihugu gituwe n’abantu benshi ku isi kuko abashinwa ni kimwe cya gatanu cy’ abaturage batuye isi kikaba gituwe n’abaturage barenga biliyoni imwe na miliyoni magana ane mu gihe isi yose ituwe n’ abarenga biliyoni zirindwi. U Bushinwa bukaba burusha umugabane w’ Afurika abaturage kuko wo utuwe na biliyoni 1 na miliyoni magana abiri na cumi n’esheshatu.

 6.U Bushinwa ni cyo gihugu gifite inganda nyinshi ku Isi bigatuna iki gihugu kigira ikirere gihumanye cyane kubera ibyuka bibi bisohora muri izo nganda bigahumanya  ikirere.

7.Bitandukanye n’ibindi bihugu, mu bice bimwe na bimwe by’Ubushinwa hari abantu bajya ku mirimo cyangwa mu masoko biyambariye imyenda yo kurarana tuzi nka pinjama.

8.Umuvundo w’imodoka tuzi nka ambutiyaje ukabije wabaye mu Bushinwa wamaze iminsi 10 ukaba warareshyaga na mile 60 bijya kungana na kilometer 80.

        9.Biteganyijwe ko muri 2025 abaturage b’abashinwa baziyongera ku kigero cya miliyoni 350

 10.Bitewe n’ ukuntu ikirere cy’Ubushinwa gifite umwuka wanduye, abantu bafite amafaranga bagura umwuka usukuye abantu bakawuhumeka. Uba ufite impumuro zitandukanye.

Src: www.visiontimes.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND