RFL
Kigali

Inyoni idasanzwe yavuye muri Finland iguruka igera muri Kenya

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/01/2020 16:28
0


Ikigo gishinzwe inyamaswa muri Kenya cyatangaje ko inyoni yo mu bwoko bw'izitwa Osprey yafashwe mu rushundura rw'abarobyi mu Burengerazuba bwa Kenya nyuma yo gukora urugendo rwa 6,948Km ivuye muri Finland.



Basanze iyi nyoni ifite ibikomere bito ku kaguru ariko biboneka ko nta kibazo gikomeye ifite uretse kuba yarananutse no kubura amazi mu mubiri. Itangazo ryasohowe n'iki kigo cyo muri Kenya riravuga ko "amakuru y'iyi nyoni bayavanye ku kiyiranga yambikiwe muri Finland kiriho amakuru kuri yo."


Iyi nyoni itungwa no kuroba amafi, yabonetse kuwa Mbere maze ejo kuwa Kane ishyikirizwa ikigo gishinzwe inyamaswa cya Kenya ishami ryo kuvura inyamaswa.


Iri kwitabwaho, ihabwa ifunguro rikwiye banakurikirana ubuzima bwayo mbere yo kuyirekura igakomeza ubwisanzure bwayo igana aho ishaka.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND