RFL
Kigali

Akamaro k’umusemburo wa Testosterone ku bagira ikibazo cyo kubura ubushake bwo gutera akabariro

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/01/2020 10:34
1


Testosterone ni umusemburo ufasha imyanya y’imyororokere gukora neza by’umwihariko ku bagabo kuko ni wo ugira akamaro gakomeye mu iremwa ry’amasohoro ku bagabo, ukanafasha mu gutuma umugabo ahorana akanyamuneza no gukura kw'ibice bitandukanye by’umuntu w’igitsina gabo.



Umusemburo wa testosterone ntabwo akamaro kawo kagarukira gusa mu gufasha imyanya myibarukiro ahubwo ni nawo utuma ibice bitandukanye by’igitsina gabo bibasha kwiragaraza mu mikurire yabyo ukaba watandukanya umuntu w’igitsina gabo n’umuntu w’igitsina gore. Muri rusange dore akamaro kawo:

Utuma ubasha gutandukanya umuntu w’igitsina gabo n’igitsina gore

Kumera ubwanywa 

Kumera imisatsi itandukanye ku mubiri w'abagabo

Kugira ijwi rikomeye ritandukanye n’iry’igitsina gore

Gukura kw'ibice by'inyamya y’ibanga

Gutuma umugabo agira ubushake bwo gutera akabariro

Icurwa ry’amasohoro

Kurinda kurangiza vuba ku bagabo, n’ibindi

Testosterone ni umusemburo w’ingenzi ku buzima bw'abantu b’igitsina gabo. Ugira umumaro utandukanye kandi w'ingenzi ku buzima bwa muntu kuva kw'iremwa ry’umwana munda (embryon) y’umutwite kuko testosterone ni wo musemburo ufasha mu kugaragaza igitsina cy’uruhinja ku gutuma ibice bitandukanye bikura neza nka prostate no kumutandukanya n'uw'igitsina gore.

KU BUZIMA RUSANGE

Ubushakashatsi bugaragaza ko uyu musemburo utuma umugabo agira akanyamuneza mu buzima bwe busanzwe ku buryo ku muntu wagabanutse bishobora kumuviramo uburwayi bwa diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, akaba ari nayo mpamvu akenshi uzasanga abafite ubwo burwayi bwa diyabete yo mu bwoko bwa kabiri bagira ikibazo cyo kurangiza vuba no kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina muri rusange. 

KU BIJYANYE N’IMITEKEREREZE

Umuntu ufite testosterone imeze neza usanga ubuzima bwe bwo mu mutwe nta kibazo, adashobora gufatwa byoroshye n’indwara zo mu mutwe n’agahinda gakabije (depression), stress (umujagararo w’ubwonko) n’inzindi zitandukanye. 

KU BIJYANYE N'IMYOROROKERE

Nk'uko twabibonye ko testosterone ifasha mu mikurire n’imikoreshereze yimyanya myibarukiro, ituma umugabo agira ubushake kandi ntabe yarangiza vuba mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina . kuko uyu musemburo utuma ubushake buzamuka amaraso akagenda neza akagera mu gitsina cy’umugabo bigatuma mu gukora imibonano mpuzabitsina atarangiza vuba.

KU BIJYANYE N'ABAKORA IMYITOZO NGORORAMUBIRI

Uyu musemburo ni ingenzi ku bakora sport kuko ufasha ibice bitandukanye gukura n'imitsi ikaguka twavugamo ibituza, ukuboko, ukuguru, kugira ijwi rikomeye, ...

INGARUKA KU BANTU BAGIRA UYU MUSEMBURO MUKE

Kugira ijwi nk’iry’abana, kudakura kw'imyanya y'ibanga, kutamera ubwanywa, n’ubundi bwoya bw'abagabo, kubura ubushake bwo gutera akabariro, kurangizara vuba, guhorana umunabi, kumera amabere ku bagabo, kutagaragara nk’abagabo n'ibindi.

Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko hari abihakana igitsina bavukanye kubera izo ngaruka twavuze bikaba byabaviramo kuryamana n'abo badahuje ibitsina ahanini kubera gukura bamwita cya bakobwa. Twasoza tuvuga ko uyu musemburo ari ingenzi cyane ku buzima bw’umugabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric4 years ago
    Murakoze!none s twawubona gute?muturangire





Inyarwanda BACKGROUND