RFL
Kigali

La Tropicale Amissa Bongo: Areruya yasoje ku mwanya wa kabiri anambara umwambaro w’umukinnyi wahatanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/01/2020 10:54
0


Kuri uyu wa Kane hakinwaga agace ka Kane mu Isiganwa rizenguruka Gabon ryitiriwe Albertine Amissa Bongo, La Tropicale Amissa Bongo, aho umunyarwanda Areruya Joseph yasoje ku mwanya wa kabiri anambikwa umwambaro w’umukinnyi wahatanye kurusha abandi, mu gace kegukanwe n’umunya-Cameroon Clovis ku nshuro ya mbere.



Kuri uyu wa 23 Mutarama 2020 hakinwe agace ka Kane mu isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo, aho abasiganwa bahagurukiye mu gace ka Lambaréné berekeza mu gace ka Mouila, ku ntera y’ibilometero 190. Kegukanywe na Clovis Kamzong Abessolo wakoresheje 4h34’42’’, anganya ibihe na Areruya Joseph wasoje ku mwanya wa kabiri.

Clovis Kamzong w’imyaka 28 usanzwe akinira SNH Velo Club ariko akaba ahagarariye Cameroun muri iri siganwa yinjiye mu bitabo by’amateka,  kuko yabaye umunya-Cameroon wa mbere watwaye etape muri iri rushanwa rikomeye kuri uyu mugabane wa Afurika.

Aka gace karanzwe n’ihangana rikomeye kuko abakinnyi bane barimo Joseph Areruya (Rwanda), Clovis Kamzong (Cameroun), Abdul Aziz Nikiema (Burkina Faso) na El Houcaine Sabbahi (Maroc) bacomotse mu gikundi hakiri intera y’ibilometero 160. Ibihe binini by’ikinyuranyo bashyizemo ni 7’40’’, yagabanyijwe igera kuri 4’13’’.

Clovis Kamzong yatsinze aka gace atanze Areruya Joseph gushyira ipine mu murongo nubwo yatangiye kuvuduka habura metero 500 ngo bagere ku murongo wo gusorezaho.

Mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda uwaje hafi ni Nzafashwanayo Jean Claude wasoje ku mwanya wa 22, asigwa n’uwa mbere 4’13’’.

Ku rutonde rusange, Umunya- Érythrée Natnael Tesfazion aracyayoboye aho amaze gukoresha 14h59’51’’ mu gihe akurikirwa n’Umufaransa Jordan Levasseur ukinira Natura4Ever-Roubaix arusha amasegonda ane. Abanyarwanda baza hafi bayobowe na Munyaneza Didier uri ku mwanya wa 14 aho arushwa amasegonda 30 na Nzafashwanayo Jean Claude, wasizwe amasegonda 43.

Team Rwanda iri ku mwanya wa mbere mu makipe yitwaye neza mu agera kuri 15 yitabiriye iri rushanwa.

kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama2020 harakinwa agace ka Gatanu, aho abasiganwa bazahagurukira muri Lambaréné kerekeza i Bifoun mu bilometero 82.

La Tropicale Amissa Bongo izasozwa ku wa 26 Mutarama 2020, ari naho hazamenyekana uwegukanye iri siganwa.


Areruya na Kamzong Clovis yagereye ku murongo basorejeho rimwe


Byarangiye Areruya abaye uwa kabiri



Areruya yambitswe umwambaro w'umukinnyi wahatanye kurusha abandi


Uko abakinnyi bakurikiranye muri aka gace ka Kane


Uko abakinnyi bakurikirana ku rutonde rusange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND