Abantu bamwe bakunze kugira ikibazo cyo kubura ibitotsi igihe agiye kuryama nyamara yari amasaha yo uruhuka ndetse yumva abikeneye cyane. Hari n’abo usanga avuga ngo yatangiye gusinzira amasaha yo kubyuka ageze bitewe n’imirimo akora imusaba kubyukira amasaha aya n’aya.
Kubura ibitotsi rero ni ikibazo gituruka ku mpamvu
nyinshi zitandukanye ushobora kuba utitaho kuko utabizi cyangwa ukaba
wirengagiza nkana.
Urubuga doctissimo.fr rugaragaza iby’ingenzi ukwiye
kwitaho ukaba Wabasha gusinzira neza mu gihe nyacyo.
1. Kubaha igikorwa ugiye gukora
Hari abantu bajya kuryama ukaba wagira ngo yinjiye mu
kabyiniro bitewe n’urugero rw’umuziki arekuye cyangwa ukagira ngo niwo mwanya
abonye wo kuganira kubera gukoresha fone ku buriri nyamara aba yiyangiza. Niba
ushaka gusinzira neza banza wubahe igikorwa ugiye gukora, umenye amasaha nyayo
y’icyo gikorwa ugiye gukora cyo kuryama kandi uyubahirize nk’uko wubahiriza ay’ibindi
bikorwa ukora bitandukanye.
Niba hari isaha wiyemeje kuryamiraho wirinde kuyirenza
ngo ni uko ukireba agafilime keza, wasuwe n’inshuti zikuganiriza, wagize
imirimo myinshi n’ibindi nk’ibyo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwonko
bw’umuntu bumenyereza umubiri igihe nyacyo cyo kuruhuka.
Mu gihe wakirengeje rero bizakuvuna cyane kubona
ibitotsi kuko ubwonko buzaba bwamaze kubona ko utakibikeneye nibwo uzagera mu
buriri ugasanga wigaragura wabuze ibitotsi.
Ni byiza kandi kwimenyereza n’isaha yo kubyukira bityo
umubiri ukabaho muri iyo gahunda.
Mu gihe cy’impera z’icyumweru(weekends) benshi bakunze
kwirengagiza iyi ngingo nyamara ni yo ituma benshi bajya ku kazi ku wa mbere
bagisinzira, bagatangira icyumweru nabi kuko baba bamaze gutuma ubwonko
buhindura gahunda bumenyereye.
2. Irinde ubushyuhe bukabije
Mu gihe witegura gusinzira umubiri ukoresha uko
ushoboye kose ukagabanya ubushyuhe buwurimo. Ni byiza rero ko nawe uwufasha
muri icyo gikorwa ukirinda ubushyuhe bukabije ukirinda kwambara ibintu byinshi,
koga amazi ashyushye mbere yo kujya kuryama ahubwo ukoga akonje kuko bifasha
umubiri kuruhuka neza.
binatuma umubiri wishakira ubushyuhe nyabwo ukeneye
kugira ngo uruhuke uko bikwiye.
3. Kwita kubyo urya nijoro
Iyo igogora ridakozwe neza umuntu ntasinzira uko
bikwiye. Ni yo mpamvu ari byiza ko umuntu arya ibyo kurya byoroheje biza
koroshya igogora bityo no gusinzira bikoroha.
Bimwe muri ibi byo kurya harimo nk’imboga nyinshi, ifi,
imbuto ndetse n’ibikomoka ku mata byose.
Abashakashatsi bahamya ko amata y’akazuyazi ari umuti
mwiza ku bantu badakunze kubona ibitotsi dore ko ngo yifitemo intungamubiri
zifasha ubwonko kurekura imisemburo itanga umutuzo n’ibitotsi.
Hari n’ibyo kurya rero umuntu agomba gusezerera burundu
mu mafunguro y’umugoroba nk’inyama, urusenda, inzoga, ikawa n’icyayi. Ni byiza
kandi ko umuntu yirinda kurya cyane ngo agwe ivutu kuko bigora igogora kandi
umuntu akarya byibura mbere y’amasaha 2 ngo aryame.
4. Menya kwita ku buryamo bwawe
Icyumba cyo kuraramo si ahakorerwa imirimo yose
ibonetse. Si ho urangiriza akazi wavuye mu biro utarangije, si ho urangiriza
filime yakuryoheye n’ibindi nk’ibyo. Icyumba cy’uburyamo ni icyo kuryamamo
gusa.
Uburiri rero bwo ni ikintu gikomeye cyane! Biragoranye
cyane kuba wasinzirira mu buriri buriho ibiryamirwa (matela, amashuka
n’ibiringiti) bidafite isuku.
Menya guhindura ibiryamirwa kenshi gashoboka ubikorere
isuku kandi wibuke gusasa kare ku buryo niwinjira mu cyumba cyawe ukareba
uburiri byonyine biguha igitekerezo cyo kuruhuka bya nyabo.
Reba hafi y’uburiri ko nta kajagari gahari, imyenda
itazinze, inkweto hirya no hino, n’indi myanda itandukanye mbese ube wizeye
neza ko icyumba cyawe ari ahantu ho kuruhukira koko. Aho uzaba wizeye kugira
inzozi nziza.
5. Irinde ibitekerezo byinshi
Bimwe mu bitekerezo bya muntu bituma adasinzira ndetse
bikaba byarutwa n’aho yigumiye yicaye aho kujya mu buriri.
Ni byiza rero ko umuntu yirinda gutekereza cyane mu
gihe agiye kuryama, akibagirwa ibyo yiriwemo bitagenze neza cyangwa ibyo
ateganya gukora ejo.
Ku bashakanye biragoye cyane ko mwabona ibitotsi mu
gihe uburiri bwabaye ikibuga cy’intonganya ni byiza ahubwo ko haba aho
kwiyungira mwese mugasinzira mufite umutima unezerewe.
TANGA IGITECYEREZO