RFL
Kigali

Kizito Mihigo na The Ben bashyizwe ku rutonde rw'abasore 6 b'abanyarwanda bakurura abakobwa muri Kenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2020 10:19
4


Abahanzi batandatu b’Abanyarwanda bagezweho bashyizwe ku rutonde rw’ababujije ‘amahwemo’ abakobwa bo mu gihugu cya Kenya iyo barebye amafoto n’amashusho byabo bagatekereza ku miterere yabo umutima ntutuza!



Ikinyamakuru Tuko.co.ke cyo muri Kenya mu gisata cy’imyidagaduro cyatangaje urutonde rw’abahanzi batandatu b’abanyarwanda bamaze kwigarurira imitima y’abanyakenyakazi aho amafoto yabo aho ahererekanwa ubutitsa.

Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2020 ruriho Meddy, The Ben na Alpha Rwirangira bakorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Andy Bumuntu na King James biyeguriye indirimbo z’imitoma ndetse na Kizito Mihigo uzwi mu ndirimbo za Kiliziya Gatolika n’iz’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Iki kinyamakuru kivuga ko aba basore barwaje ‘indege’ abakobwa benshi bo muri Kenya n’ubwo nta bimenyetso bigaragaza cyangwa se bamwe mu bakobwa baganiriye bahamya ibi. Cyagaragaje amafoto ya buri umwe yakuwe kuri konti ya Instagram aherekejwe n’amagambo y’ibirungo basakaza ubutitsa ku mbuga nkoranyambaga.

1.Ngabo Medard Jorbert [Meddy]:

Iki kinyamakuru kivuga ko Meddy wavukiye mu gihugu cy’u Burundi mu 1989 aho we n’umuryango we baje kuba mu Rwanda yakomereje urugendo rw’umuziki amaze imyaka irenga icumi atanga ibyishimo kuri benshi.

Yamenyekanye ku ndirimbo “Holy Spirit” yasohoye mu 2013 imwagurira ikibuga cy’umuziki ndetse n’indirimbo “Slowly” yasohoye mu 2017 imuhesha umugati mu bihugu bitandukanye ku bwo gukundwa. Meddy ngo ni umusore muremure ugaragara neza akaba urugero rw’abasore barebare b’igikara kandi b’igikundiro.

2. Andy Bumuntu:

Kayigi Andy Dick Fred ukoresha izina rya Andy Bumuntu mu muziki yashyizwe kuri uru rutonde rw’abahanzi b’abanyarwanda 6 bakurura abakobwa kuko ‘afite imiterere irwaza isereri benshi mu bakobwa bo muri Kenya’.

Uretse kuba ari umusore muremure no kuba ari mwiza ngo afite ijwi ‘rituma umukobwa wo muri kenya wese umubonye ava mu bye’. Azwi cyane mu ndirimbo nyinshi zifasha abari mu rukundo harimo na ‘Fenty’ aherutse gusohora.   

3. The Ben:

Umuhanzi Mugisha Benjamin wiyise The Ben aza kuri uru rutonde kuko ari umwe mu bamaze kugira ibigwi mu muziki w’u Rwanda kandi ngo gukorana n’abo muri Kenya byabaye inyongera-gaciro kuri we.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu muhanzi yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye ku buryo nta mukobwa utakwishimira kuba umukunzi we cyane ko ngo imiterere ye ishobora gutuma umukobwa asiga umukunzi we.

Uyu muhanzi muri iyi minsi muri Kenya akunzwe ahanini biturutse ku ndirimbo “Can't Get Enough” aherutse gukorana n’umunya-Kenya Otile Brown uri mu bakomeye.

4. Alpha Rwirangira:

Umuhanzi Alpha Rwirangira ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, si izina rishya muri Kenya. Ni umuhanzi w’umuhanga wegukanye irushanwa rya “Tusker Project Fame” ku nshuro ya Gatatu ari naho yamurikiye impano ye.

Iki kinyamakuru kivuga ko benshi mu bakobwa bo muri Kenya bamenye Alpha Rwirangira biturutse ku ndirimbo nka “Yes” yakunzwe mu buryo bukomeye, “Deep” ndetse na ‘Question’.

5. King James:

Ruhumuriza James wiyise King James washyize imbere injyana ya Afrobeat ndetse na R&B ngo ni umuhanzi wakoreye izina ryubashywe kugeza ubu. Iyo bigeze ku rubyiniro akoresha imbaraga nyinshi agatanga ibyishimo by’ikirenga ku mbaga.

Afite umubiri mwiza umubera iturufu benshi mu bakobwa bo muri Kenya bakamwifuza kandi akagaragara nk’icyamamare koko. Afite indirimbo nyinshi zakunzwe mu buryo bukomeye n’izindi zitagize umubare munini.

6. Kizito Mihigo:

Kizito Mihigo ni umuhanzi w'umunyarwanda wubakiye ku ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika wavukiye anakurira mu Rwanda. Yakoze ibiganiro byanyuzwaga kuri Televiziyo. Uburyo agaragara birakurura abakorwa ndetse n'uburyo yogosha 'ubwanwa' bwe bikurura abakobwa benshi.

Uyu muhanzi afite indirimbo zitandukanye harimo izifashishwa mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iza Kiliziya Gatolika, iz’Ubumwe n’Ubwiyunge nka ‘Vive Le Pardon’ n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aimable4 years ago
    Nibyo
  • Johnson k4 years ago
    Murabeshya King James ntawumukunda NA Elcy yamuteye indobo. Kizito ndabona abarusha kuba imfura Bose... Jay rwanda arihe?
  • Ana kamikazi4 years ago
    King james we baramubeshye rwose ibyo bintu byo gukurura abakobwa ntabyo azi
  • Bigmam4 years ago
    Ibyo byinjiriza iki igihugu? cg ijuru ribifitemo nyungu ki?





Inyarwanda BACKGROUND