RFL
Kigali

Dore ibimenyetso bishobora kukwereka ko umugore wawe aguca inyuma

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:24/01/2020 9:58
0


Guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bigira ingaruka mu muryango zishobora no gutuma umwe mu bagize urugo yihimura akaba yakiyambura ubuzima cyangwa nawe akishora muri iyo ngeso bityo iyo bose binjiye muri icyo gikorwa kitari kiza nta kabuza urugo rurasenyuka uko byagenda kose.



Imwe mu zindi mpamvu zishobora gutuma umwe mubashakanye aca inyuma mugenzi we, n’uko uwo mwashakanye atakwitaho.

 

Umugabo uca inyuma umugore we akunda kubishyira ku mugaragaro niyo abihishe nta mpinduka nyinshi zigaragara agira mu myitwarire ye kuburyo wamumenya byoroshye. Bitandukanye n’umugore kuko we iyo yatangiye guca inyuma umugabo we imyifatire ye irahinduka.

Imwe mu myifatire tugiye kubabwira hano nubwo igaragaza umugore uca inyuma umugabo we, hari n’abagore uzayisangana atari uko baca inyuma abo bashakanye ahubwo ariyo nzira baganamo akenshi nabo batanabizi.

 

1. Kuzinukwa umugabo we

Umugore uca inyuma umugabo we atangira kumuzinukwa ibyo gusasa neza bikibagirana bagera no mu buriri akamutera umugongo  agahora afite impamvu zidasobanutse zo kuba adashaka guhindukirira umugabowe.

2. Kutamwubaha

Umugore uca inyuma umugabo we atangira kumubona mu bundi buryo icyubahiro yamuhaga kikagabanuka. Ibi akenshi bikunda kugaragarira cyane cyane mu buryo asubiza umugabo, uko amufata mu bandi n’uburyo aba asigaye yigenga ibyemezo bifatwa n’umugabo ntacyo bikimubwiye.

 

3. Kwigira muto

Abagore baca inyuma abagabo babo bakunda kugira ingeso yo kwigira bato mu myaka. Akambara utwenda tw’inkumi, akiga kuvuga nk’inkumi, akitwara nk’umukobwa muto akanagendana n’abakobwa bakiri bato kuburyo ushobora kwibwira ko ari muri adolescence. Akenshi niba yanambaraga impeta y’abashyingiranywe uzasanga hari aho agera akayikuramo kwanga ko hari abamwibeshyaho bakaba batinya kuganira nawe kandi nyamara akeneye ko bamwegera.

 

4. Kutita kuby’urugo

Ubusanzwe umugore ni mutima w’urugo ariko uca inyuma umugabo we usanga iby’urugo ntacyo bikimubwiye. Ubusanzwe umugore aba azi ibikoresho byo mu rugo bikeneye gusimburwa n’ibindi bikenewe bya buri munsi gusa ugasanga yigize nk’utahaba ukabona no kuba bikenewe ntacyo bikimubwiye.

 

5. Kugira ingendo za buri kanya

Umugore uca inyuma umugabo we ahora mu ngendo zidasobanutse nyamara muzi na ekonomi y’abagore we amafaranga atakaza muri izo ngendo ntacyo aba amubwiye kuko akenshi aba anayakura mubo baryamana. Uyu munsi ngo yagiye gusura umuntu biganye, yagiye gusura uwo mu muryango we, yagiye gusura abarwayi mu bitaro, yagiye kwa bene wabo utanazi n’ahandi. Ibi abikora ahanini yigiriye gusohoka n’ihabara baba bacuditse kure y’aho umugabo we akorera kandi akabanza agateguza abo yabeshye umugabo ko ari bujye gusura kuburyo umugabo we n’abahamagara bamubwira ko ahari nta kibazo kandi yiciriye izindi nzira. Noneho yava muri gahunda ze akabona guca hahantu yabwiye umugabo akagira n’icyo yitwaza cyaho kugira ngo umugabo we amwice mu bwonko yemere ibyo yamubeshye.

 

Ibi tumaze ku vuga ni bimwe mu bimenyetso biranga umugore uca inyuma uwo bashakanye gusa niba ubibona ku mugore wawe ni byiza ko ubanza ukamukoraho iperereza ukazamwifatira ubwawe kuko hari n’abagore bake bashobora kugira iyi myifatire ariyo kamere yabo Atari uko bafite ingeso yo guca inyuma abagabo babo. Hari n’abafite izi ngeso kubera indi ngeso bafite kuko hari nk’abakobwa bazwi ko bakunda guhora bagenda mu miryango yabo akaba yanabikomeza ari n’umugore ugakeka ko aguca inyuma wenda umubeshyera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND