Abategura igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundana cyatumiwemo itsinda ryo mu Bufaransa rya Kassav, bavuze ko Christopher ari we muhanzi rukumbi wo mu Rwanda ufite impamvu nyinshi zatuma ahurira ku rubyiniro n’iri tsinda ryabaye ubukombe.
Tariki 14 Gashyantare buri mwaka hizihizwa umunsi wa
mutagatifu Valentin ufatwa nk’urugero rw’abakundana. Byabaye umuco ko kuri uyu
munsi abari mu rukundo bishimisha bagakomeza kuvomerera urwabo.
Kompanyi zisanzwe zitegura ibirori bitandukanye mu Rwanda
ari zo RG-Consult na Arthur Nation, bateguye igitaramo cyo kwizihiza Saint
Valentin kizasusurutswa n’itsinda ryabaye ubukombe ku Isi mu njyana ya Zouk n’umunyarwanda
Christopher [Kassav Live in Kigali ft Christopher]
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane
tariki 23 Mutarama 2020, Umuyobozi wa Arthur Nation Nice Budandi yavuze ko
impamvu bahisemo Christopher kugira ngo azakorane na Kassav, ni uko uyu musore
ari kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki mu gihe Kassav bizihiza 40 kuba
amenyereweho kuririmbira abantu kuri Saint Valentin.
Ati “ Turimo gutekereza abo twafatanya nabo mu Rwanda
twasanze Christopher nawe ari kwizihiza imyaka 10 amaze muri muzika bikaba
byaranahuriranye ko asanzwe akora ibitaramo ku munsi wa Saint Valentin, amaze
imyaka ine. Duhita twumva ko nta wundi twakorana kugira ngo duhe abanyarwanda ibintu
bifatika.”
Christopher yavuze ko atewe ishema no kuba agiye
guhurira ku rubyiniro n’itsinda rya Kassav ryatangiye gukora umuziki ataravuka
ndetse indirimbo ryazo rikaba ryarafashije ababyeyi ubwo bari bakirambagizanya.
Yongeyeho ko iki ari cyo gitaramo cya mbere agiye
kitamutwaye imbaraga nyinshi kuko abari ku gitegura bafite ubunararibonye,
yizeza abakunzi be kuzibonera umuziki uryoshye.
Ati “Niteze ibintu byo ku rwego rwo hejuru kuko nibwo
bwa mbere nkoze igitaramo bitamvunnye. Ni isomo ryiza nkuyemo gukorana n’abantu
bafite ubunararibonye. Imbaraga nyinshi ziri ku buryo nzaririmba kuri uriya
munsi nigenda nabi ku ruhande rwanjye ntacyo nzitwaza.”
Iki gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center
kwinjira ni amafaranga ibihumbi 10 mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 mu myanya y’icyubahiro
n’ibihumbi 30 mu cyubahiro cy’ikirenga.
Christopher atewe ishema no guhurira ku rubyiniro na Kassav
Imyiteguro y'igitaramo cya Kassav igeze kure
TANGA IGITECYEREZO