RFL
Kigali

Mbonyi yaciye amarenga y'umushinga ari gukorana na Serge na Prosper yatumiye mu gitaramo azakorera muri UR Huye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2020 19:18
0


Tariki 02/02/2020 Israel Mbonyi azakorera igitaramo gikomeye muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Huye aho azaba ari kumwe na Prosper Nkomezi ndetse na Serge Iyamuremye. Kuri ubu yaciye amarenga y'umushinga ashobora kuba ari gukorana n'aba bahanzi bagenzi be bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda.



Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 23/01/2020 ni bwo Mbonyi yashyize hanze ifoto ari kumwe na Serge na Prosper. Ubwo yayishyiraga ku rukuta rwe rwa Instagram, yanditse munsi yayo ati "Iyi Korali yitwa gute!?? Abasaruzi!? cyangwa Ababibyi!?" Yakurikijeho utumenyetso tw'umuntu useka, nyuma yatwo ashyiraho hashtags #Butare na #Huye anasaba abantu kutazacikwa n'igitaramo agiye gukorera i Huye aho azaba ari kumwe na Serge ndetse na Prosper.

Benshi batanze ibitekerezo kuri iyi foto buri umwe avuga uko yakwita iyi korali y'abantu batatu nk'uko Mbonyi yari yanditse asaba abamukurikira kumubwira izina bakwita iyi korali. Jay Polly yavuze ko iyi korali yayita 'Ibisumizi by'Imana'. Patient Bizimana yagize ati "Batatu ku rugamba". 5K Etienne yagize ati "Abazarambana n'Umwami choir". Bukuru Heaven ati "Abarobyi group". Hillary Becky yayise 'Light of the world choir'. Hari n'uwayise 'Abanyamugisha'.


Mbonyi, Serge na Prosper bagiye guhurira mu gitaramo i Huye

InyaRwanda.com twagize amatsiko yo kumenya niba nta kindi cyihishe inyuma y'iyi foto. Ushobora gukeka ko bagiye gushinga itsinda cyangwa bagakorana indirimbo. Mbonyi yatubwiye ko bari mu myiteguro y'igitaramo cy'i Huye, ati "Turi i Kigali. Hano twari mu ma practise turangije dufata agafoto!!" Umunyamakuru yamubajije aho imyiteguro igeze, avuga ko igeze kure ndetse ko ari kwitegura afatanyije n'abahanzi yatumiye. Yavuze ko bari gufatanya muri byinshi, ati "Imyiteguro igeze kure kabisa kandi turi gufatanya muri byinshi."

Ushingiye ku magambo Israel Mbonyi yavuze kuri Instagram aho yabajije abantu izina baha korali ye igizwe na Mbonyi, Serge na Prosper, kandi dusanzwe tuzi ko buri umwe aririmba ku giti cye, ndetse korali akaba ari ihuriro ry'abaririmbyi barenze umwe, biraca amarenga ko aba basore uko ari 3 bashobora kuba bari gukorana indirimbo cyangwa bakaba bashobora gutungurana bakajya banaririmba ari itsinda. 

Ku byo gukorana indirimbo wanabishingira ku kuba bari kwitegura igitaramo bari kumwe ari 3 mu gihe nyamara niba nta gahunda yo kuririmbana ihari ubwo bazaba bari i Huye, buri muhanzi yakabaye yitegura ku giti cye. Inyarwanda yabajije Mbonyi impamvu muri iki gitaramo cy'i Huye yatumiye Serge na Prosper, asubiza ko bari kumufasha mu buryo bukomeye, ati "Aba bagabo rero bamaze iminsi bamfasha kubi, ndabakunda kweri."


Abajijwe impamvu bari kwitegura bari kumwe ari 3 mu gihe nyamara nta n'indirimbo n'imwe tuzi aba bahanzi bahuriyeho, aho ushobora gukeka ko barimo kuyikora ubu cyangwa bakaba bari gusubiramo iyo bazaririmbana ari batatu, ibintu nabwo byaba bibayeho bwa mbere mu mateka y'aba bahanzi, Israel Mbonyi yirinze kugira byinshi atangaza, gusa yavuze ko agiye gutekereza neza ku gisubizo agomba kuduha. Ati "Ese ubu mene ibanga? Reka nze ntekereze neza maze nkubwire." Ibi nabyo biragaragaza ko hari agaseke gapfundikiye aba basore batatu bahishiye abakunzi babo.

Aba bahanzi uko ari batatu, buri umwe arakunzwe cyane. Baramutse bakoranye indirimbo, yaba ari umushinga biganye ubushishozi kandi wazishimirwa n'abatari bacye. Biranashobora kandi ko bashobora kujya banyuzamo bagakora nk'itsinda yaba mu gukorana indirimbo cyangwa mu gukorana ibitaramo. Gusa impande zose nta n'umwe wifuje kuvuga kuri aya makuru. Prosper ni umukristo muri Zion Temple mu gihe Mbonyi na Serge basengera muri Evangelical Restoration church ikuriwe na Apotre Masasu.


Igitaramo Israel Mbonyi agiye gukorera i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND