Kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2020, nibwo myugariro w’umunyarwanda Kayumba Soter, yabonye ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya agasinyira Rayon Sports mu mpera z’umwaka wa 2019.
Kayumba
Soter uheruka gutandukana n’ikipe ya AFC Leopards yanze kumuhemba amafaranga yakoreye, yayisezeyeho ahita a yerekeza muri Rayon Sports ayisinyira amasezerano y’umwaka
n’igice azayikinira, ariko ntiyahita abona ibyangombwa byo kuyikinira ako kanya
bamusaba gutegereza.
Nyuma
yo gusabirwa n’ikipe ya Rayon Sports uruhushya rumwemerera gukinira iyi kipe,
kuri uyu wa Kane nibwo yaje kubona icyo cyangombwa kizwi nka ITC, akaba agomba
gukinira rayon Sports guhera ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu mu gikombe
cy’Intwari, iyi kipe niramuka yanzuye kurikina.
Kayumba
Soter aje yiyongera kuri Drissa Dagnogo wamaze kubona ITC, ubu hakaba hasigaye
Ally Niyonzima, utegereje igisubizo kiva mu ikipe yakinagamo ya AL-Bashaer FC yo
muri Oman.
Aba
bakinnyi bashya bari muri Rayon Sports baje kuyifasha mu rugamba rwo guhatanira
igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka aho igomba kubanza guhigika APR FC iyiri
imbere ku rutonde rwa shampiyona.
Muri
shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2019-2020, Rayon Sports iri ku
mwanya wa kabiri n’amanota 38, mu mikino 18 imaze gukina ikaba irushwa na APR
FC ya mbere amanota ane.
Kayumba Soter yemerewe gukinira Rayon Sports mu mikino Rayon Sports isigaje gukina mu gihe cy'umwaka n'igice
Soter yiyongereye kuri Drissa Dagnogo uheruka nawe kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO