RFL
Kigali

Kayumba Soter yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/01/2020 18:57
0


Kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2020, nibwo myugariro w’umunyarwanda Kayumba Soter, yabonye ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya agasinyira Rayon Sports mu mpera z’umwaka wa 2019.



Kayumba Soter uheruka gutandukana n’ikipe ya AFC Leopards yanze kumuhemba amafaranga yakoreye, yayisezeyeho ahita a yerekeza muri Rayon Sports ayisinyira amasezerano y’umwaka n’igice azayikinira, ariko ntiyahita abona ibyangombwa byo kuyikinira ako kanya bamusaba gutegereza.

Nyuma yo gusabirwa n’ikipe ya Rayon Sports uruhushya rumwemerera gukinira iyi kipe, kuri uyu wa Kane nibwo yaje kubona icyo cyangombwa kizwi nka ITC, akaba agomba gukinira rayon Sports guhera ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu mu gikombe cy’Intwari, iyi kipe niramuka yanzuye kurikina.

Kayumba Soter aje yiyongera kuri Drissa Dagnogo wamaze kubona ITC, ubu hakaba hasigaye Ally Niyonzima, utegereje igisubizo kiva mu ikipe yakinagamo ya AL-Bashaer FC yo muri Oman.

Aba bakinnyi bashya bari muri Rayon Sports baje kuyifasha mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka aho igomba kubanza guhigika APR FC iyiri imbere ku rutonde rwa shampiyona.

Muri shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2019-2020, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 38, mu mikino 18 imaze gukina ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota ane.


Kayumba Soter yemerewe gukinira Rayon Sports mu mikino Rayon Sports isigaje gukina mu gihe cy'umwaka n'igice


Soter yiyongereye kuri Drissa Dagnogo uheruka nawe kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports


Rayon Sports yiteze byinshi ku bakinnyi bashya yasinyishije





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND