RFL
Kigali

Rayon Sports ishobora kwikura mu makipe azakina irushanwa ry’Intwari uyu mwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/01/2020 18:04
2


Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ burimenyesha ko mu gihe ritemeye ko iyi kipe ikoresha abakinnyi bayo yaguze batarabona ibyangombwa itazitabira iki gikombe cy’Intwari giteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu.



Nk'uko umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabitangarije ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru, bamaze kwandikira FERWAFA bayimenyesha ko batazitabira iri rushanwa mu gihe batabaretse ngo bakoreshe abakinnyi babo bose.

Yagize ati “Icyo twe twifuza ni uko irushanwa ryafungurwa buri mukinnyi wacu akaba yakwemererwa gukina. Ni irushanwa twumva ko ryakadufashije gukomeza kwitegura shampiyona kuko n’ubundi ryaje mu gihe cyo kugura abakinnyi, twumva rero batureka tugakoresha n’abakinnyi bacu twaguze batarabona ibyangombwa.

Twebwe twamaze kwandikira FERWAFA, ibaruwa yarangiye mu kanya iraba yagezeyo, turayimenyesha ko twe dushobora kuva mu irushanwa mu gihe irushanwa batarifunguye kuri buri wese.”

Mu mategeko agenga iri rushanwa biteganyijwe ko rizakinwa n’abakinnyi bafite ibyangombwa bibemerera gukina shampiyona (license) ndetse n’umubare w’abanyamahanga ukaba ari 3 nko muri shampiyona.

Rayon Sports ivuga ko yasabye ko iri rushanwa ryafungurwa,bakaba bakoresha abakinnyi baguze ariko batarabona ibyangombwa, gusa ngo barabyanze. Biteganyijwe ko tariki ya 25 Mutarama 2020 ari bwo hazatangira imikino y’igikombe cy’Intwari cya 2020, ikazasozwa tariki ya 1 Gashyantare 2020.


Rayon Sports ishobora kudakina imikino y'igikombe cy'Intwari FERWAFA nidakora ibyo yasabwe


Uko gahunda y'imikino izatangira ku wa Gatandatu iteye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukeribuga4 years ago
    Ariko Rayon sport namwe murakabya, nonese ayo mategeko areba ikipe yanyu gusa? Mugakangisha ko muri buve mwirushannwa kweli????...... niba umuntu ateguye irushannwa agashyiraho amategeko ashaka, bitwaye iki? Bazane Kiyovu sport maze ndore.
  • Muhire Ferguson4 years ago
    Ariko abangaba bahorana ibibazo nikipe nkabandi ntibakazane ibibazo bidafatika burimunsi ngo barikura mu irushanwa bavuyemo se byabuza abandi gukina puuuuu bahorana ibibazo nonese champion ntiyakinnye batabafite ahubwo nubwoba bifitiye kd ubundi umugabo ntatinya urugamba





Inyarwanda BACKGROUND