RFL
Kigali

Haruna Niyonzima yatsinze igitego cya mbere muri Yanga Africans kuva yayisubiramo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/01/2020 16:04
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yongeye kwereka abafana b’ikipe ya Yanga Africans ko akiri Haruna wahoze muri iyi kipe nyuma yo gutsinda igitego kimwe muri bitatu batsinze Singida United, kikaba ari cyo gitego cya mbere yatsinze kuva yayisubiramo mu Ukuboza 2019.



Yanga Africans yagiye gukina uyu mukino itari mu bihe byiza kuko mu mikino itatu iheruka batigeze babona intsinzi muri Shampiyona. Ukaba ari umukino wabereye mu Ntara ya Singida, warangiye Yanga ibonye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-1.

Igitego cya mbere cya Yanga Africans cyabonetse hakiri kare ku munota wa 11’ gitsinzwe na David Molinga, ku mupira yari ahawe na Mapinduzi, ukaba wari uvuye kuri Haruna Niyonzima uzwi nka Fabregas.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Yanga Africansiyoboye ku kinyuranyo cy’igitego  1-0, mu gice cya kabiri ku munota wa 57’ Haruna Niyonzima yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti yatereye mu rubuga rw’umunyezamu umupira uboneza mu rushundura.

Igitego cya gatatu cya Yanga Africans cyatsinzwe na Gnamien Yikpe ku munota wa 77’. Mu gihe igitego cya Singida United cyatsinzwe na Six Mwakasege ku munota wa 82’ umukino.

Yanga Africans yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 28, irushwa amanota 13 na Simba SC ya mbere ifite 41.

Uyu ni umwaka wa karindwi Haruna ari gukinira iyi kipe ikunzwe na benshi muri Tanzania, akaba yatwaranye na Yanga SC ibikombe bine bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame Cup n’ibikombe bibiri bya ‘Charity Shield’. Akaba yaranagize uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2016.


Haruna yasubiye muri Yanga mu Ukuboza 2019


Haruna yatsinze igitego kimwe muri bitatu batsinze Singida United







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND