RFL
Kigali

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane mu kurwanya Ruswa muri Afurika

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/01/2020 13:15
0


Ubushakashatsi bwa 2019 bw'Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane bugaragaza ko u Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba EAC, n’umwanya wa 4 muri Afurika, mu kurwanya ruswa



Ubushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda rwatakaje amanota 3 mu kurwanya ruswa ku rwego rw’isi mu mwaka 2019, rukaba rwavuye ku manota 56 mu mwaka wa 2018, rukagera ku manota 53 muri uyu mwaka.

Umuyobozi wa TI mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko 2 mu bigo 7 bitanga ibipimo mu kurwanya ruswa ku Rwanda harimo Bertelsmann Foundation Transformation Index ndetse na World Economic Forum ari byo byagaragaje igabanuka ry’aya manota ku Rwanda.

Muri rusange Umuryango Transparency International, ugaragaza ko ibihugu byinshi ku Isi bitarashyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ruswa kuko 2/3 by’ibihugu bikiri munsi ya 50% mu kurwanya ruswa.

Ikindi iyi raporo igaragaza ni uko hakiri ikinyuranyo kiri hejuru cyane mu manota ibihugu bifite mu kurwanya ruswa; nk'aho igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa ari cyo New Zealand kirusha amanota 78 igihugu cya Somalia kiza ku mwanya wa nyuma n’amanota 9.

Ubu bushakashatsi mu kurwanya ruswa  bwa TI ku rwego rw’isi bukaba bukorerwa  mu bihugu 180 kuva mu mwaka wa 1995.

Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND