Umaze igihe ubana n’umugabo wawe ariko uhora umukeka ko yaba aguca inyuma bitewe n’imyitwarire idasanzwe umubonana. Biranashoboka ko waba waramufatiye muri icyo gikorwa ariko ukaba wibaza uko wabyifatamo, niba mwatandukana cyangwa se niba hari icyo wakora ngo umubano wanyu usubire uko wahoze.
Ikibazo
cyo gucana inyuma hagati y’abashakanye kiri muri bimwe mu bibazo bikomeye
abashakanye bitaborohera kwihanganira. Gusa n’ubwo bigoye hari uburyo urubuga love
intelligence rugaragaza umuntu akwiye kwitwaramo igihe ari guhangana n’icyo
kibazo kiri mubikomerera abubatse ingo.
Hari
ab’ibwira ko gusenga n’ibindi bijyanye n’agakiza abantu bafite bishobora gutuma
iki kibazo kitakugiraho ingaruka ariko baba bibeshya kuko byose biterwa n’uko
umutima w’umuntu wakira ukanabasha guhangana n’ibibazo.
Dore uko ukwiye kwitwara igihe wavumbuye ko
umugabo wawe aguca inyuma:
1.
Kudahita ubishyira ku karubanda
Niba
warafashe umugabo wawe aguca inyuma guhita ubishyira ku karubanda ni ikosa.
Icya mbere uba umennye ibanga ubundi ryari iry’urugo ikindi biba bigoye ko
wabasha kwiyunga no kongera kubana n’umugabo wawe amahoro kuko unabigerageje amagambo yabantu yazatuma
uhindura icyemezo cyawe dore ko uba waramaze gutuma babimenya.
2.
Wihita ufata umwanzuro wo kwihorera
Muri
kamere ya muntu harimo ko iyo ahemukiwe kwihorera biza mu byambere atekerezaho.
Uretse no kuba gusambana n’umuntu utazi uko ubuzima bwe buhagaze wahakura izindi
ngaruka, byanatuma nta tandukaniro ugaragaje hagati yawe n’umugabo waguciye
inyuma. Ahubwo byatuma ahita abona ko ntakosa yakoze kuko mwese muri bamwe
ntacyo umurushije.
4.
Kuganira
Niba
waragenzuye ukabura impamvu yamuteye kuguca inyuma igikurikiraho ni ikiganiro.
Musabe umwanya mujye ahantu hihereye nk’uko mwajyaga mubigenza ibintu
bitarazamba. Hanyuma mu buryo butuje no mu ijwi rituje umubaze icyamuteye
kuguca inyuma, icyo yakuburanye yagiye gushaka ahandi. Abagabo ni abana beza
nuca bugufi azakubwira icyabimuteye bityo ubashe kumenya niba hari uruhare
ubifitemo cyangwa ntarwo. Nubwo atari ingeso yahoranye ariko abagabo bagenzi be
nabo bashobora kumwanduza uwari muzima agahinduka atazi uko bigenze.
Nyuma
y’ikiganiro nibwo uzabona n’uko umubabarira. Kubabarira ni ingenzi ku bantu
bose bakundana. Nutabasha kumubabarira ngo murebe imbere hazaza umubano wanyu
uzaba ushingiye ku buryarya kuko uzahora wumva utamwiyumvamo kandi uhore
umukeka.
Niba
rero uhisemo ko mwakomeza kubana kubera impamvu z’abana mwabyaranye, inzozi
mufite z’ahazaza, byinshi muhuriyeho, urukundo umukunda n’ubwo yaguciye inyuma
dore ibyo ukwiye kwitwararika:
5.
Mube hafi
Guhunga
urugo ntacyo byakugezaho. Guhunga ikibazo siwo muti wacyo. Ugomba kuba mu rugo
rwawe ukongera imbaraga aho yakubwiye bipfira mu kiganiro mwagiranye, kandi
ukarushaho kumwereka urukundo no kumuba hafi . Bizamurinda kongera gukebaguzwa.
6.
Mwubakire ku byiza
Nubwo
yaguhemukiye ariko ntago ibyo akora byose ari amakosa muba mugiye gutangira
bushya. Ibibafitiye inyungu nibyo mugomba guha umwanya, Mwubake ubumwe kurusha
uko byahoze. Ahanini umugabo ajya guca umugore inyuma kuko nta bumwe bubatse,
ibihe bimurinda kwifuza abandi bagore n’ibindi bituma umutima we udashikama ku
rugo rwe.
7.
Iyubakemo icyizere
Birashoboka
ko ikizere wamugiriraga cyangiritse kuko yaguciye inyuma, uba ugomba kucyubaka
bushya. Ibuka ko nta cyizere kiri hagati yanyu umubano wanyu waba wubatse kumusenyi
udafite ishingiro. Irinde kumucyurira kuko ikosa yararyemeye ndetse abigusabira
imbabazi agusezeranya ko atazabyongera.
8.
Muhate urukundo
Impamvu
nyamukuru yo gucana inyuma kw’abashakanye iyo atari ingeso bishobora guterwa no
kugabanuka ko kwitanaho guterana umugongo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,
ingeso mbi ziranga abagore bamwe na bamwe n’ibindi.
Iki
nicyo gihe cyo kumwereka urukundo utigeze umugaragariza. Nicyo gihe cyiza cyo
kongera imbaraga aho wadohotse. Ongera wiyiteho, abagabo bakunda umugore usa
neza ufite isuku. Mureshye wituma abakowa bakiri bato bamugutwara kandi ntacyo
bakurusha uretse kwiyitaho. Itange mu gihe cy’akabariro niba wari usanzwe uri
umunebwe.
Nubwo
bitoroshye kubabarira no kongera kubaka umubano igihe umugabo wawe yaguciye
inyuma ariko birashoboka. Abagushuka guhita usenya bime amatwi. Hari ingo
nyinshi zibanye neza kandi barigeze guhura n’iki kibazo ariko kuba barabashije
kukigobotoramo neza bigatuma bongera kubana neza kandi mu mahoro.
Nubwo
kandi mwatandukana hari igihe undi washaka yajya akubabaza kurenza uko
wabitekerezaga. Ikindi ntugomba kwireba
ubwawe ngo wirengagize ahazaza habana banyu n’uburere bwabo igihe muzaba mumaze
gutandukana.
TANGA IGITECYEREZO