RFL
Kigali

Shema Parody yasubiyemo 'Ubigenza ute' ya Niyo Bosco, yibutsa abantu kutiheba no kuba ibisubizo ku bandi-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/01/2020 17:23
0


Umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri muzika by'umwihariko mu ndirimbo zisubiwemo (Covers) Shema Parody yasubiyemo 'Ubigenza ute', imwe mu ndirimbo zimaze kumenyekana.



Shema Parody muri iyi ndirimbo yasubiyemo atangira agira ati" Aho umuvandimwe atakubera umuturanyi aragusindagiza, aho inshuti zawe zikubona usamba maze zikakunyaga n'utwo wakoreye,...byibura aho usanze inkongi ifashe zimya umuriro ibyo ni byo bita kwihesha agaciro,..iki cyo ni cyo bita kwiha agaciro". Akomeza asaba Abanyarwanda kutiheba kugeza aho kwishyira mu mugozi, asaba buri wese kutarira kuko ibyiza biri imbere. Yagize ati " Nubwo iyi minsi yagusiga ku gasi, abo mwakuranye ukabona batwaye Suzuki wikwiheba ngo wishyire mu mugozi,.....".


Uyu musore ukorera muri DangerZone yatangarije INYARWANDA ko yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo kuko yasanze ari indirimbo nziza ikunzwe kandi ibumbatiye ubutumwa bwafasha Abanyarwanda kimwe n'abandi bose bumva ururimi rw'i Kinyarwanda.

Niyo Bosco umunyempano ufite ubumuga bwo kutabona, aririmba iyi ndirimbo we yashakaga kwibutsa abantu ko nta muntu ukwiye kwihenura ku bo yabanye nabo mu gihe umaze kugira aho ugera. Mu gihe gito iyi ndirimbo imaze kuri YouTube bigaragara ko ifite ubutumwa bukomeye binyuze mu bantu bamaze kuyireba dore ko kuva tariki 7 Mutarama kugeza ubu imaze kurebwa n'abantu ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bane (434,049 Views).

REBA HANO COVER UBIGENZA UTE YA SHEMA PARODY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND